
Ku mugoroba wo ku wa kane gatatu tariki ya 27 Werurwe 2019 nibwo yasesekaye I Kigali aho yaje kwifatanya n’abandi banyarwenya mw’iserukirmauco rya Seka fest ritegurwa n’umunyarwenya Nkusi Arthur abinyujije muri Arthur nation.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo uyu munyarwenya yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri Grand Legacy I remera aho Umuyobozi Mukuru wa Arthur Nation yatangiye avuga amwe mu mateka ya Seka Fest ,Uko yatangiye naho Igeze aho yavuze ko kugeza ubu bishimira koi maze gukura cyane bakaba bageze ku rwego rwo gutumira ibihangage bindi bikomeye muri Afurika ndetse n’ahandi.

Nyuma y’Umuyobozi wa Seka Fest Ijambo ryahawe Arthur yabanje gushimira itangazamakuru uburyo ryakoresheje ingufu nyinshi cyane kugira ngo igikorwa cye kibashe kumenyekana akaba kandi yabamenyesheje ko iihe cyose nabo bazamwitabaza mu bikorwa byabo nawe azitabira ubutumire kuko aribyo bigaragaza imikoranire myiza.
Arthur abajijwe uko igikorwa cyateguwe yavuze ko mbere na mbere yishimiye ko aho yakomanze hose bagiye bamwumva aho yakomoje kuri Polisi y’igihugu, minisiteri y’umuco na Siporo, Umujyi wa Kigali ndetse n’abaterankuga benshi cyane bamubaye hafi kugira ngo iki gikora kizagende neza nkuko yabifuzaga .
Yakomeje agira ati ibindi byose ndizera ko mubizi ko hazaza abanyarwenya benshi nka Eric Omondi wo muri Kenya, Salvador, Alex Muhangi, Teacher Mpamire bo muri Uganda akaba yavuze ko aba bose bakomeza kungeda bagera inaha guhera uyu munsi abanyuma bakaba bazagera I Kigali ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu.
Abajijwe ku bijyanye no ku kibazo U Rwanda na Uganda bifitanye bikaba byazaba imbogamizi ku bakunzi b’urwenya bari muri icyo gihugu ,yagize ati “ Njye ndi umunyarwenya nabo natumiye n’abanyarwenya twe ntaho duhriye ni bibazo bya Politike gusa nimuramuka mubonye mbazaniye umunyepolitiki muzamenye ko kabaye gus ayahamije ko abakunzi ba Seka fest bazava Uganda azi neza ko bafite aho bazanyura bakagera I Kigali.

Ku ruhande rwa Bright Okpotcha wamenyekanye nka Basketmouth yavuze ko umunhugu wa Petero abazaniye byinshi cyane aho yiteguye kuzasetsa abakunzi be hano mu Rwanda mu gihe kitari kigufi aho azakorehs auko ashoboye agasiga amateka mu mitima y’abanyarwanda ..
Nyuma y’ikiganiro n’itangazamakuru hakurikiyeho igikorwa cyiswe Seka Rising Stars cyatangijwe n’abana bakizamuka muri komedi bagikorera muri Bus ya Tembera U Rwanda aho bazengurutse ibice bimwe na bimwe by’umugi aho bavuye i Remera bakerekeza mu mugi bagakomereza i Nyamirambo aho icyo gikorwa cyagenze neza kikanitabirwa na benshi cyane .
Mu bitaramo biteganijwe muri iyi Seka Fest 2019 irimo kuba ku nshuro ya kabiri, harimo “Meet Laugh&Greet with Seka Rising Stars’ kigomba kuyoborwa na Arthur Nkusi usanzwe ari umuyobozi wa Arthur Nation, kuri uyu wa gatanu guhera saa kumi n’ebyiri (18h:00’) z’umugoroba muri JJ Club ya Park Inn mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali; kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari ubuntu.
Ku munsi wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2019 i Gikondo muri Expo Grounds hazabera igitaramo kizakorwa na Eddy Butita, Jaja Bruce, Akita Madrat, Teacher Mpamire, ndetse na Alex Muhangi, umunyarwenya ufite izina rikomeye muri aka karere, naho ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2019 hazaba igitaramo gitegerejwe na benshi kizabera nabwo ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo Grounds); kizitabirwa n’ibyamamare nka Eric Omondi, Patrick Salvador, umunya-Nigeria Basket Mouth, igitaramo kizayoborwa na Nkusi Arthur.
Amafoto : Nsanzabera Jean Paul