Umunyarwenya Daliso Chiponda yasekeje abitabiriye Seka Live karahava (Amafoto)

Abanyarwenya batandukanye barangajwe imbere na Daliso Chiponda wo muri Malawi bashimishije bikomeye abantu bitabiriye igitaramo cya Seka Live gitangiza umwaka wa 2020.

Iki gitaramo cyatangijwe n’abanyarwenya bakizamuka bari bayobowe na Zaba Missed Call. Umunyarwenya witwa Ishimwe Pacifique yashimishije abantu benshi akoresheje inkirigito.

Uwitwa Fred unafitanye isano na Kanyombya wavuze ku buryo byaba bimeze abanyamakuru bagoza umupira babikoze bameze nk’abari kuvuga  amazina y’inka. Ni ibintu byasekeje abantu benshi cyane bitewe n’uburyo yabivugaga.

Undi munyarwenya ukizamuka ni uwitwa Kepha uba mu kitwa Zubby Comedy, yateye urwenya ku myitwarire y’abana b’ubu yatanze urugero rw’uw’ahantu hitwa mu Kobo ngo wabwiye se ati  “Uyu munsi nitutarya uraba uri imbwa ndagaswi.”

Nimu Roger ubarizwa muri Daymakers yagarutse ku misengere y’abagore abakize n’abakennye. Abakennye iyo bashima Imana baba bivugira uko bashyizwe mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, uko bimuwe mu manegeka n’ibindi nk’ibyo ariko umukire iyo ashima Imana aba avuga ko yamurinze umubyigano wa Kimironko, ko mu Rwanda haje KFC n’ibindi nk’ibyo by’abantu banezerewe.

Arthur Nkusi ari nawe wari uyoboye iki gitaramo nawe yanyuzagamo agasetsa abantu bari buzuye icyumba cya Marriott Hotel. Yavuze ukuntu iyo umubyeyi abyaye imfura abantu bahita bamwita Papa/mama bakongeraho izina ry’uwo mwana, yabyara ubucura agahita afata izina ry’uwo noneho mu gihe bose bamaze gukura ngo ahita afata izina ry’uwakize muri bose.

Umugore witwa Feu Rouge ni bwo bwa mbere yari agaragaye muri Seka Live. Uyu yasekeje abantu ku nshuro ya mbere bacyumva ijwi rye bitewe n’uko avuga nk’abantu bo mu Majyaruguru.

Umunyarwenya wo muri Uganda Daniel Omala wateye urwenya mu mwanya wa Idriss Sultan wo muri Tanzania utaje, yibanze cyane ku kugaragaza isura y’igihugu cye mu buryo busekeje.

Yavuze uburyo batajya bitekerereza gukora ibikorwa by’iterambere ahubwo bategereza ababikoze bagahita babigana. Urugero yatanze ni kompanyi y’indege yatangiye vuba ngo bayishyizeho nyuma yo kubona ko RwandAir imaze kuba ubukombe. Gusa ngo hari abatinya kuzijyamo kuko batizeye umuntu waba waragiye kuzigura.

Michael Sengazi uherutse kwegukana igihembo cya Prix RFI Talent du Rire ni we wabanjirije umushyitsi w’Imena. Urwenya rwe ahanini rwibanze ku kubara inkuru y’ukuntu yagiye kubonana na Perezida Pierre Nkurunziza agiye kumurikira icyo gihembo.

Daliso Chiponda wo muri Malawi ariko uba mu Bwongereza ni we washyize akadomo kuri iki gitaramo. Uyu musore wabaye uwa gatatu mu irushanwa rya Britain’s Got Talent yavuze ko uwabaye uwa mbere yafashe amafaranga yose akayakoresha mu bikorwa by’urukundo ariko we yari kuyinezazamo akayaha abagore.

Yavuze ko uburyo Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika utavugwaho rumwe na benshi yasimbuye Barrack Obama w’umunyabwenge bitangaje cyane. Ati “Ni nk’aho Jay-Z yakwirukana Beyonce agashaka Knowless

.”

Seka Live y’ukwezi gutaha izasusurutswa n’abanyarwenya babiri barimo Ndumiso Lindi wo muri Afurika y’Epfo na Usama Sissique wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

AMAFOTO :KAMANDA PROMESSE

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *