Umunyarwenya Eric Omondi yageze i Kigali aho aje gutaramira mu gitaramo cya Seka Live

Umunyarwenya Ukomeye Eric Omondi guturuka mu gihugu cya Kenya yamaze gusesekara mu Rwanda ku nshuro ye ya kabiri aho aje gutaramira mu gitaramo cyo gusetsa kimaze kumenyerwa nka SEKA LIVE kigomba kubera Marriott Hotel k’umugoroba.

Eric Omondi wiyita Perezida w’abanyarwenya muri Afurika yageze Ku butaka bw’igihugu cy’u Rwanda ahagana saa tanu n’iminota mirongo ine (11:40′) z’amanywa, Aho yageze Ku kibuga cy’indege cya Kanombe ubona afite ibyishimo byinshi, Akanyamuneza ari kose mu maso, Yaje muri iki gitaramo cya Seka Live avuye gukora n’ubundi igitaramo gikomeye mu mujyi wa Mombasa,abinyujije Ku mbugankoranyambaga rwe rwa Instagram aho akurikirwa n’abarenga miliyoni ebyiri, yari yateguje abitabira i gitaramo cyo mu Rwanda ndetse abyina indirimbo ya Diamond mbere yo guhaguruka ava mu gihugu cya Kenya wabonaga afite ibyishimo byinshi rwose.


Akigera mu Rwanda yavuze ko yishimye kugaruka muri iki gihugu,ameze neza,ndetse ko yizeye ko abakunzi be by’umwihariko ba Seka Live bagomba kwishimana muri uyu mugoroba ugomba kuba amateka, Mu mvugo ze zisekeje Yagize ati ” Ndishimye cyane kuba nongeye ku garuka mu Rwanda aha ni murugo ha kabiri ndumva ngarutse hano bwa kabiri, rero n’ibyishimo byari igihe kirekire kuko mperuka hano n’ubundi muri Seka Live ya mbere y’abanje, Ibi biragaragaza uburyo abantu basigaye bakunda ibyo dukora kuko uyu munsi n’ibintu byamaze gufata indi ntera, Ku bakunzi ba Seka Live bakwiriye kw’ishima uyu munsi ugomba kuba amateka, rwose nditeguye.”

yi Seka Live tubibutseko yabaye ‘ngarukakwezi’, Aho igiye kuzajya iba buri cy’umweru cya nyuma cy’ukwezi nk’intego bihaye abategura iki gitaramo aribo Arthur Nation, Iyi ikaba ariyo isoje umwaka w’2019, Eric Omondi yageze uyu munsi, Gusa ejo hashize hari hasesekaye undi munyarwenya ukomeye ariwe,Loyiso Madinga guturuka mu gihugu cya Afurika y’epfo,abandi banyarwenya bagomba gutamira muri iki gitaramo ni aba Seka Live Rising Stars bagizwe na Merci, Doddy, Mr Father, Milly, Missed, Patrick, Herve Kimenyi guturuka muri Comedy Night ndetse bakaza gucurangirwa na Neptunez band hamwe n’aba deejays bakomeye bagize itsinda rya Neps DJs.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo muri VIP 20.000 Frw, Ahasanzwe ni ibihumbi 10.000 Frw, ndetse akaba akiboneka ku muryango, imiryango iraba ifunguye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00′).

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *