Umunyarwenya Kibonke yavuze ku mwana yabyaye, yikoma abavuga ko yabyariye amezi 2

Mugisha Emmanuel Clapton, umunyarwenya umaze kwamamara mu Rwanda aho benshi bamuzi nka Kibonke, yibarutse umwana w’umukobwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2018, itariki avuga ko isobanuye byinshi kuko we yavutse tariki 14. Mu rwenya rwinshi, ashimangira ko umwana yabyaye azaba Miss Rwanda, ariko akagaragaza ko yababajwe cyane n’abagenda bavuga ko yabyariye amezi abiri kandi ngo ibyo ntaho bihuriye.

Kibonke wari umaze igihe gito asezeranye imbere y’amategeko n’umugore we, babyariye mu bitaro bya Kacyiru, umwana na nyina bakaba bameze neza. Uyu munyarwenya avuga ko nyuma yo gusezerana n’umugore we atwite abantu bagiye bavuga ibintu byinshi bitandukanye, n’ubu bamwe bakaba batangiye kuvuga ko abyariye amezi abiri.

Kibonke avuga ko kuba abyaye hashize amezi abiri asezeranye ntaho bihuriye no kubyarira amezi abiri kuko binashoboka ko yari gusezerana nyuma yo kubyara. Avuga kandi ko abenshi bavuga ibyo ari abatarashaka bagihindaguranya abakunzi, kuko ngo umuntu mukuru wubatse adashobora gutinyuka kuvuga ngo Kibonke yabyariye amezi abiri.

Kibonke wasubizaga umunyamakuru akavangamo amagambo atandukanye y’urwenya, yanashimangiye ko ubu yiyumva nk’umuntu udasanzwe kuko kwitwa umubyeyi ari ibintu yumva aha agaciro gahambaye cyane mu buzima bwe, akumva ko bizanamwongerera imbaraga mu kazi ka buri munsi asanzwe akora.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *