
Polisi y’u Rwanda yo mu karere ka Burera yataye muri yombi umupasitori w’imyaka 44 y’amavuko akaba yari Pasitori mu idini ry’abangirikani wari ufite amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 319,000.
Uyu mugore witwa Murorunkwere Providence yafatiwe mu mudugudu wa Kabashotsi, akagari ka Nyamabuye, umurenge wa Kagogo ho mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru aho Police yavuze ko yafashwe kubera amakuru yari yahawe ko akoresha amafaranga y’amiganano.
Murorunkwere yafashwe ari kumwe n’abandi bagabo batatu batangiye kugabana aya mafaranga nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Police ikorera mu ntara y’Amajyaruguru (CIP) Alexis Rugigana aho aya mafaranga angana n’ibihumbi magana atatu na cumi n’icyenda bafatanwe yari agizwe n’inote za 5000 ndetse na 2000.
Gukoresha amafaranga y’amiganano ni kimwe mu bishobora kumunga ubukungu bw’igihugu ndetse bikanadindiza ubucuruzi, niyo mpamvu Police yaboneyeho umwanya wo gushishikariza abantu kwirinda kwishobora mu bucuruzi butemewe ndetse uyu Murorunkwere na bagenzi be bari gukorerwa dosiye ngo bashyikirizwe ubutabera.
Ingingo ya 269 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, umuntu uwari we wese ukoresha cyangwa se wigana ibiceri cyangwa inoti byemewe gukoreshwa mu gihugu no hanze, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’inkiko ahanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’itanu ariko itarenze irindwi.