Umuramyi Adrien Misigaro yageze i Kigali( Amafoto)

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro, yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 5 Werurwe 2019 aho yitabiriye igitaramo cyiswe ‘Hari Imbaraga’.

Izina Adrien Misigaro rimaze kugwiza ibigwi mu muziki uvuga ku butumwa bubwiriza iby’ijuru. Yakoze indirimbo zirimo ‘Nzagerayo’, ‘Twarahuye’, ‘Nkwitende’ yakoranye na The Ben, ‘Ntacyo Nzaba’ yakoranye na Meddy n’izindi zihembura imitima y’abakirisitu.

Aje mu Rwanda mu rwego rwo gufasha mubyara we Gentil Misigaro uba muri Canada mu gitaramo yise ‘Hari Imbaraga. Uretse isano ry’amaraso banakoranye indirimbo nyinshi zirimo ‘Buri Munsi’, ‘Hano ku Isi’ na ‘Salama.’

Gentil Misigaro we yageze mu Rwanda tariki ya 01 Werurwe 2018, kugira ngo akore imyiteguro ya nyuma y’igitaramo cye kizaba ku cyumweru.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Adrien Misigaro yavuze ko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda kandi ko yizeye ko igitaramo kizaba cyiza.

Uyu mugabo umaze guca agahigo mu gukorana indirimbo n’abahanzi b’indirimbo zisanzwe mu gihe hari bamwe babifata nk’icyaha, we yavuze atari ko abibona ndetse ko ashobora no kujya kuririmbira mu kabari.

Ati “Urebye umuhanzi wese ufite ijwi rigera kure njye niteguye gukorana nawe kuko ubutumwa bwiza bushobora kujya n’ahandi hatari mu rusengero kuko niho babukeneye cyane. No mu kabari najyayo ari ukuvuga ubutumwa sinshobora kujyayo gukorera amafaranga.”

Adrien Misigaro yongeyeho ko gukorana n’abahanzi bakora indirimbo zisanzwe bishobora kumufasha kubahindura kuruta uko byamugusha nk’uko bamwe babitekereza.

Misigaro yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo yakoraga igitaramo cye cya mbere kuva yajya gutura muri Amerika. Icyo gihe yafatanyije n’abaramyi nka Patient Bizimana na Israel Mbonyi abantu bataha bishimye cyane.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *