
Gentil Misigaro umaze kubaka amateka mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana, zigahembura abari mu bwigunge yageze mu Rwanda aho agiye gukorera igitaramo yise ‘Hari imbaraga’.
Uyu muhanzi utuye muri Canada, asanzwe ari umuvandimwe wa Adrien Misigaro nawe uzwi cyane mu muziki wo kuramya Imana.
Gentil Misigaro yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Biratungana’, ‘Hari imbaraga’, ‘Buri munsi’, ‘Umbereye maso’ n’izindi agiye kuza gukorera igitaramo mu Rwanda kizaruhura imitima ya benshi.
Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe yavuze ko yishimiye kugaruka ku ivuko kuko yari amaze 14 atahakandagira.
Ati “Navuye hano mu 2004 […] nibwo nkigera hano twakurikiranaga amakuru. Ni umunezero gusa ndumva nishimye. Abandi bazaza mu cyumweru gitaha.”
Gentil mu kiganiro n’abanyamakuru yashimangiye ko yishimiye kugaruka mu Rwanda akaba yasabye abakunzi be kuzitabira igitaramo cye kandi abizeza ko bazabona byinshi amaze imyaka 11 abahishiye.
Igitaramo cya ‘Hari imbaraga’ kizaba ku wa 10 Werurwe 2019, azagihuza no kumurika Album yise ‘Buri munsi’ iriho indirimbo 14. Muri izo umunani ni iz’ururimi rw’Ikinyarwanda, eshashatu ziri mu Cyongereza.
Azahuriramo n’abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda n’amatsinda yo kuramya Imana arimo Aime Uwimana, Alarm Ministries, Bosco Nshuti, Evan Jarrell na Shekinah worship team y’i Masoro.
Ku bantu bari kugura amatike mbere y’uko igitaramo kiba, itike yo mu myanya isanzwe iragura 5 000Frw, muri VIP iri ku 10 000Frw, ameza y’abantu umunani agura 200 000Frw.

Abazayagura ku muryango w’ahazabera igitaramo, itike yo mu myanya isanzwe izaba igura 10 000Frw, muri VIP ari 15 000Frw naho ameza y’abantu umunani ari 200 000Frw.