
Kuri iki cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 nibwo umuryamyi w’icyamamare mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana Don Moen yataramiye abanyarwanda mu gitaramo yatumiwe cyiswe
MTN Kigali Praise Fest Edition I
Muri iki gitaramo Don Moen yafatanyije n’abahazi nyarwanda nka
Israel Mbonyi, Dinah Uwera, Columbus, itsinda ry’abaramyi bo mu Rwanda bibumbiye mu Ihuriro rya Gikirisitu AFLEWO (Africa Let’s Worship) n’umuhanzi Levixone wo muri Uganda.
Ahagana kw’isaha ya saa Munani abantu bari batangiye kugera aho igitaramo cyagombaga kubera muri Camp Kigali aho wabonaga benshi mu bitabiriye bafite amatsiko menshi yo kwirebera icyo cyamamare .
Mu gihe abantu bari bamaze kuba benshi abahanga mu kuvanga umuziki Dj Shawn na Dj Spin batangiye gutaramira abaraho mu muziki wo guhimbaza abantu baranyurwa benshi buzura umwuka batangira kubyina n’ibyishimo byinshi.
Ahagana kw’isaha ya saa Kumi n’imwe nibwo umuhanzi
Emmy Rwagasana yageze ku rubyiniro uyu mugabo yaririmbiye kubyuma bisohora neza umuziki, byashimangirwa n’uburyo byirangiraga.
Yaririmbye amagambo y’indirimbo ze anyuzwa ku nyakiramashusho nini, byoroheraga benshi kuririmba kuko babashaga kubona amagambo yose. Indirimbo ze zuzujwe amagambo yomora umutima, amashimwe ku Mana n’andi menshi akomeza ubuzima bwa muntu. Yavuye ku ruhumbi saa kumi n’imwe n’iminota 48’
Nduwayo Columbus yakiriwe ku ruhimbi, bavuga ko ari umuhanzi w’impano nyinshi wakoranye n’itsinda ry’abaramyi rikomeye ku Isi, Christafari, bongeraho ko yanatwaye igihembo muri Groove Awards 2018. Yahereye mu ndirimbo ze ziri mu njyana ya Reggae, yafashijwe mu majwi na bamwe mu bagize itsinda rya Neptunez Band. Yakomereje ku ndirimbo ye yise ‘Umwami aganze’. Saa kumi n’ebyeri n’iminota 10, Columbus yavuye ku rubyiniro akomerwa amashyi menshi.
Dinah Uwera yakiriwe ku ruhimbi, bavuze ko asanzwe ari umwanditsi w’indirimbo ukomeye wanegukanye igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka muri Groove Awards 2017. Yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Nshuti’ asoje kuririmba iyi ndirimbo yasabye abari mu gitaramo gushima Imana. Yakomereje ku ndirimbo ye yise ‘ Says the lord’. Ati ‘Murakoze cyane
Itsinda Aflewo Rwanda ryahawe umwanya ku ruhimbi, bihurije hamwe baturuka mu matorero atandukanye. Batangiye kuririmba n’abari bicaye barahaguruka, baririmbyi nyinshi mu ndirimbo za gikirisito zakunzwe na n’ubu. Bahereye ku ndirimbo yitwa ‘Muririmbire uwiteka’ ni indirimbo yaririmbwe na benshi bari mu gitaramo bagaragaza ko bamaze gucengerwa n’iyi ndirimbo yigaruriye imitima ya benshi. Bakomereje ku ndirimbo bise ‘Mushimire’, baririmbye nyinshi mu ndirimbo zakunzwe mu mirimo wo kuramya Imana .
Nyuma y’Aflewo hakurikiye umuhanzi w’umunyarwanda Levixone ukorera mu gihugu cya Uganda maze nawe yigaragaza neza mu ndirimbo ze zikunzwe nubwo atakoze live yishimiye kuririmbira abanyarwanda uko bakiriyeindirimbo ze .
Ahagana kw’isaha ya saa Mbiri n’igice nibwo Doen Moon yageze ku rubyiniro aho ibintu byahindutse maze itangazamakuru ritangira guhezwa aho bamwe babujijwe gufata amafoto ndetse n’amashusho ku busabe bwabateguye igitaramo nubwo hari ababaciye mu rihumye bafata amafoto atari menshi.
Akigera ku ruhimbi yavuze ko inzozi ze zo kugera mu Rwanda zibaye impamo. Yagize ati ‘‘Nabigambiriye kera ariko umugambi w’Imana wasohoye mu gice cyagenwe.’’
Yatangiye n’indirimbo y’isengesho rya Data uri mu Ijuru mu ndirimbo yitwa ‘Our Father’. Yeretswe urukundo mu ndirimbo ze zifite ururirimbo rworoheje.
Uyu muhanzi wamamaye mu bihangano bihimbaza Imana yakoreye mu bice bitandukanye by’Isi, yaririmbye indirimbo ze zizwi zirimo ‘Thank you Lord’, ‘Be magnified’, ‘How great is ourGod’.
Don Moen ni umunyamerika w’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umukozi w’Imana, atunganya indirimbo zahariwe kuramya Imana. Afite imyaka 68 y’amavuko, mu 1973 yashakanya na Laura Moen. Afite abana batanu: Melissa Moen, James Moen, John Moen,Rachel Moen, Michael Moen.
Uko Igitaramo cyagenze mu mafoto
Amafoto :Nsanzabera Jean Paul