
Umuraperi Jordan Antonio wamenyekanye nka Bad Azz ni umwe mu baraperi b’inshuti za Snoop Dogg yitabye imana ku myaka 43 azize uburozi rugo.
Nkuko ibitangazamakuru byinshi byo muri Amerika bikomeje gutangaza ko kugeza ubu ubu ntawuramenya neza uko yapfuye mu gihe yari muro gereza ya Southwest Detention Center de Riverside muri Californie
Umunyabigwi mu njyana ya Rap akaba yari n’umwe mu nshuti ze magara Snoop Dogg yifurije iruhuko ridashira Bad Azz abinyujije ku mbuga nkoranyamabaga ze ,ni mugihe uyu nyakwigendera yari umwe mubagize ikipe ya Snoop dogg izwi LBC (Long Beach City) ndetse akaba yari afitanye amasezerano.
Mu rwego rwo gukomeza kumwifuriza irihuko ridashira Snoop Dogg yashyizeho ifoto ari kumwe n’inshutio ye ya kera maze agira ati “ ugiye hakiri kare ,undi muraperi Biz Marikie nawe yagize ati uruhuke mu mahoro
Bad azz yasohoye alubumu ye ya mbere ku giti cye yise World on tha Streets mu mwaka wa 1998 nyuma yahoo yagiye akorana na bandi baraperi Tupac Shakur, Ice Cube, Busta Rhymes na Warren G.
Uyu muraperi Bad Azz yitabye Imana mu gihe yagombaga kugezwa imbere y’urukiko muri iki cyumweru ngo asomerwe ibyaha yaregwaga .
Inkuru yanditswe na Mpano Nadia