
Mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus kiri kwibasira ubuzima bwa benshi ku Isi, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuraperi wo muri Amerika, GUCCI Mane yateje umujinya mwinshi nyuma yo kuvuga ko abari gupfa aba yabasengeye kuko ari abanzi be.
Amakuru dukesha The sun avuga ko, ku Cyumweru ari bwo uyu muraperi yanditse kuri Twitter ubutumwa bwe butavugwaho rumwe ubwo abafana bizihizaga Pasika akabashengura imitima ku butumwa butashimishije abafana be n’abandi bamukurikira muri rusange.
/cdn.vox-cdn.com/uploads/chorus_image/image/65074561/dn8dg0yw4lccd3dnxhzq.8.jpg)
Gucci Mane wasohotse muri gereza mu 2017, yanditse ati: “Nsengera abanzi bagapfa bazize coronavirus.” Nyuma y’ubu butumwa bwe, hari bamwe berekanye ko uyu muhanzi nta rukundo agira mu Isi na gato, banenga imyitwarire ye, aho bahamya ko ntawe Coronavirus itakwibasira.
Umufana umwe witwa, Josh kuri Twitter yavuze kuri uyu muraperi ati: “Ntabwo ari ikintu cyiza ‘cyoherezwa kuri Twitter muri iki gihe mu gihe isi irimo yugarijwe na virusi ubwayo ihitana ibihumbi magana ku isi”.
Uwitwa LALA yaranditse ati: “Isoni!”. Undi aramusubiza ati: “Birakaze cyane.” Undi mufana yagize ati: “Umugabo ni ukeneye serivisi zimwe na zimwe zo mu rusengero. Iyi ni tweet mbi cyane kurusha izindi zose zabayeho. Abantu bari kwinubira kubura ababo ubu, kubera virusi. Wowe ukishima?”.

Mu 2016, Gucci yavuye muri gereza atangaza ko 100% yarokoye ubuzima bwe ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’imbunda
