
Umukobwa witwa Umurungi Sandrine yabaye uwa gatatu usezerewe mu mwiherero wa Miss Rwanda, ariko we ntahita atahanwa ahubwo arasangira n’abandi ifunguro rya nijoro abyuke ataha.
Kuri uyu wa Kabiri, abakobwa bahawe ikizamini ngiro, icyanditse ndetse n’icyo gusubiza ibibazo ku munwa. Ingingo uyu munsi bakozeho yari iy’Ubuhanzi n’Umuco; Umwanditsi akaba n’Umwarimu wa Kaminuza, Nyirishema Celestin, ni we wagize uruhare mu gusuzuma ubumenyi bwabo ku muco gakondo w’u Rwanda.
Umuhango wo gusezera ku mukobwa wa gatatu mu bari mu mwiherero wa Miss Rwanda, wakurikiwe n’abarimo Nyampinga w’u Rwanda ufite ikamba, Iradukunda Liliane, n’uwamubanjirije Iradukunda Elsa usigaye akora akazi k’ubuvugizi bw’iri rushanwa.
Abakobwa batanu ba mbere mu kugira amajwi menshi bo bari babanje kubona itike ibatambutsa, abo ni Mwiseneza Josiane, Uwicyeza Pamella, Niyonsaba Josiane, Mutoni Oliver na Teta Mugabo Ange Nicole. Aba biyongereyeho abandi 11 batsinze ikizamini.
Umurungi Sandrine ku munsi w’ejo na bwo yari yagarukiye ku mwamba kuko yari kumwe na Igihozo Darine wasezerewe ubwo bagenzi babo banzuraga uwo bakomezanya.
Umukundwa Clemence yagarukiye ku mwamba, Umurungi Sandrine aba ari we usezererwa
Uyu munsi ibintu byahindutse, uyu mukobwa we yasezeweho mu buryo butandukanye na bagenzi be babanje ndetse ntari buhite ataha ahubwo arasangira n’abandi ifunguro rya nijoro hanyuma azatahe ku manywa.
No mu buryo yasezeweho wabonaga ko hakozwe impinduka, yahawe umwanya wo guhoberana na bagenzi be basigaye mu irushanwa wabonaga bagaragaza amarangamutima yo gukomeza ugiye kubakurwamo.
Ibi bije nyuma y’aho mu minsi ya mbere yo gusezera ku bakobwa baje mu mwiherero, abategura iri rushanwa bagawe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera gucyura abakobwa baba batsinzwe bagataha iwabo mu gicuku