Umuryango Nufashwa Yafasha w’Umunyamakuru Guter Man wabonye icyemezo kiwemerera gukorera mu Rwanda nk’Umuryango wigenga

Kumva ko ari inshingano ze gufasha umuryango mugari w’abanyarwanda mu mikoro ye, akabishishikariza abandi ko gufasha bidasabira kugira byinshi (ibya mirenge) agashinga umuryango utari uwa Leta ugamije gufasha abana n’imiryango itishoboye mu Rwanda, umunyamakuru BUJYACYERA Jean Paul bakunda kwita GUTERMANN GUTER arashimira Leta.

Ninyuma yaho bashyikirijwe icyemezo cy’iyandikwa cy’umuryango utari uwa Leta bahawe na RGB kuya 3 Ukuboza 2018.

Hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 16 y’itegeko no 04/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango nyarwanda itari iya leta, NUFASHWA YAFASHA ORGANIZATION yemerewe gukorera mu Rwandank’umuryango nyarwanda utari uwa Leta.

Icyemezo uyu muryango wahawe gifite agaciro k’umwaka kandi ngo bafite icyizere ko icyaburundu nacyo bazagihabwa kuko ibikorwa byabo birivugira.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyacu yagarutse ku gushimira Leta uburyo yorohereza abafite ibikorwa bigaragarakuborohereza kubona ibyangombwa ndetse n’ubujyanama ku mikorere.

Yagize ati “Dushimira urwego rw’akarere ka Gatsibo ku mikoranire ya hafi mu kugera ku mihigo myiza yo guharanira imibereho myiza yabagenerwabikorwa’’.

Icyangombwa duhawe kizadufasha gukora byemewe n’amategeko, gutsura umubano n’imikoranire nindi miryango yaba iya Leta nitari iya Leta, nyarwanda cyangwa mpuzamahanga dusangiye intego.

Muri uyu mwaka wa 2018 twageze kuri byinshi birimo Irererero n’ishuri ry’inshuke twibarutse ryigamo abana bava mu miryango itishoboye itabona ikiguzi cyo kwiga mu mashuri yigenga. Abana bagera kuri 58 bahise batangira kwiga bakajya bahabwa n’ifunguro rya mugito rya buri munsi.

Hatanzwe ibikoresho by’inshuri no kurihirwa ibisabwa byose ku bana biga mu mashuri abanza n’imfura zacu ziri mu kiciro rusange, bose bava mu miryango itishoboye. Hahuguwe ababyeyi bagera kuri 60 babana dufasha kugirango bibumbiye mu matsinda yubwizigamire mu rwego rwo gukomeza gufatanyiriza hamwe uburere n’imibereho yabana muri rusange, hanatangwa ihene ku miryango 30 nibindi.

Anasoza asaba abagiraneza ( abantu ku giti cyabo, amatsinda yabantu) bafite umutima wo gufasha ko bahawe ikaze mu kuremera no gufasha abatishoboye babikuye ku mutima.

Umuryango NUFASHWA YAFASHA Organization watangiye ibikorwa byawo mu ntangiriro za 2014, utangirira mu karere ka GATSIBO, umurenge wa Ngarama, ukaba ufite gahunda uko ubushobozi buzajya buboneka bazagurira ibikorwa mu gihugu hose.

 

 

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *