Umuryango wa Gahima Kevin wishimiye kwakira Inkunga watewe na Bebe Cool

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool yashyikirije inkunga ya $1000 yari yaremereye ababyeyi bafite umwana wavukanye urutirigongo rudahura n’ijosi.

Inkunga yo kuvuza uyu mwana witwa Gahima Ella Bright, Bebe Cool yayemeye ubwo yazaga mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabaye mu mpera za Kamena 2018.

Icyo gihe yavuze ko yamenye uburwayi bw’uyu mwana ubwo yageraga I Kigali agahita yumva bimukoze ku mutima ku buryo hari icyo yakora kugira ngo uyu mwana ajye kuvuzwa hanze y’u Rwanda.

Kuri uyu wa gatanu iyi nkunga y’amadorali igihumbi uyu muhanzi yari yemeye yashyikirijwe ababyeyi b’uyu mwana. Mu kiganiro n’abanyamakuru abahagahariye itsinda ry’abakurikirana ibikorwa bya Bebe Cool bitwa ‘Gagamel Family’ bavuze ko bishimiye igikorwa cy’indashyikirwa babashije gukora bavuga ko atari aha birangiriye bashobora no kujya bakora ibindi bikorwa byo kuzahura abafite ibibazo bitandukanye.

Kintu Muhamad uhagarariye itsinda ry’abakurikirana ibikorwa bya Bebe Cool yasabye n’abandi banyarwanda bumva bafite umutima ufasha ko bagira icyo bakora ku burwayi bwa Ella kuko akeneye gukira.

Umubyeyi w’uyu mwana yavuze ko bakeneye $25,000 kugira ngo bajye kuvuza uyu mwana mu Buhinde ariko ubu bakaba bamaze kubona $16,000 ariko muri aya hakaba hari ayo bemerewe batarahabwa.

Yasabye bamwe mu bantu babemereye inkunga kuba hari icyo bakora kuko abaganga bo mu Buhinde babemereye ko mu gihe baba babonye $16,000 bajya kuvuza umwana ubundi andi abura bakazajya bayishyura mu byiciro.

Yavuze ko hari imiryango myinshi idaharanira inyungu bagerageje gusaba ubufasha ariko bikanga bamwe bakababwira bidashoboka abandi bakabizeza ko bazabasubiza kugeza na n’uyu munsi bikaba bitarakorwa.

Yasabye minisiteri y’ubuzima ko yabafasha nibura bakagira icyo bakora kugira ngo ubuzima bw’uyu mwana budacika ababyeyi be babureba. Yavuze ko batakambiye iyi minisiteri ikababwira ko ntacyo yakora ku burwayi bwa Ella kuko badafasha abana bafite uburwayi nk’ubwe.

Gahima Ella Bright afite umwaka n’igice, uburwayi bwe bwo kuba urutirigongo rudahura n’ubwonko bwamubujije kuba yakicara, kuvuga, no kuba ingingo ze zakora bisanzwe ngo abe yakambakamba cyangwa akubagane nk’abandi bana. Uburwayi bw’uyu mwana kandi uko bwije n’uko bukeye bugenda bukura ku buryo atavujwe vuba bwazarengerana mu gihe amagufa ye yaba amaze gukomera.

Guhera ibumoso, umuyobozi wa The Mirror yabereyemo ikiganiro n’itangazamakuru, Kintu Muhammad uhagarariye ibikorwa bya Bebe Cool mu Rwanda n’ababyeyi ba Gahima Ella BrightUmubyeyi wa Ella yasabye Minisante kugira ubufasha ibaha  Inkunga yashyikirijwe ababyeyi ba Ella   Ushaka gufasha Ella wakwifashisha imiyoboro y’itumanaho iri kuri uwo murongo

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *