
Umusore witwa Josua (ryahinduwe) wo mu karere ka Rwamagana ariko ukorera akazi k’ubushoferi mu mujyi wa Kigali, akomeje kumbuza amahoro nyuma y’aho dushwaniye dupfuye ibyo tutahurizagaho.

Njyewe nitwa Gisele ntuye Kicukiro nkaba ndi umucungamutungo muri kompanyi icukura amabuye y’agaciro. Umusore twakundanye kuva mu mwaka wa 2014 ubwo yari umushoferi iwacu ku kazi.
Nyuma yaje kuhava ajya mu kandi kazi, ariko turakunda cyane pe, urukundo ruragurumana bigera n’aho dutangira gupanga kubana muri uyu mwaka wa 2019.
Umwaka ushize nko mu kwezi kwa karindwi nibwo nabonaga amaze iminsi atanyishimiye, mbese nkakeka ko yaba afite urundi rukundo yaba yarafonze ahandi ntabizi, yansabye kumusura ndabikora, yifuza ko turyamana mpita mutera utwatsi.
Mu myaka yose twabanye, nakunze kumubwira ko niba ankunda by’ukuri azirinda kumbwira iryo jambo, kuko twakundaga kubiganiraho, nari naramwemereye ko byibura binabayeho twazabikora umunsi tuzaba twarasezeranye mu murenge, aho rwose byo nari narabimwemereye kuko si nakwigira umumarayika, kuko ndabizi ko hari igihe ibintu bishoboka.
Mbese uwo munsi namuteye utwatsi ahita yivumbura ngo ntabwo azongera kumvugisha, aragenda araceceka, nanamuhamagara akanga kunyitaba ahubwo akanyoherereza SMS ambwira ngo mu gihe nzaba ntaramuha ibyo yansabye ngo ndeke kumutesha umutwe.
Rwose pe naramuretse ndituriza, mu minsi ishize nibwo nabonye ampamagara ambwira ngo ntabwo nari nisubiraho, musubiza ko bidashoboka ndetse ko nabonye undi mukunzi, mbese mwiryaho, kandi koko hari undi musore ubu turimo kubyumva kimwe, kuko amezi atanu yari ashinze ni menshi.
Maze kumubwira gutyo, navuga ko umutwe wamuriye, atangiye kunkanga ngo azampemukira, ndamubwira nti ‘uzabikore uko ubyumva’ none ubu yarambwiye ngo amafoto yanjye afite ni menshi, ngo azandogesha kandi nzicuza nyuma.
Mungire inama, ubu nkore iki? Gusa namubwiye ko ari iterabwoba, mbese ubu arankomera agatoki ku kandi.