
Umusore w’imyaka 18 wo mu Budage, yatsindiye uruhushya rwo gutwara imodoka ariko ntiyarumarana n’isaha imwe kuko yarwambuwe arumaranye iminota 49 kubera umuvuduko mwinshi.
Uyu musore yafatiwe mu Mujyi wa Dortmund atwariye ku muvuduko wa kilometero 95 ku isaha mu gihe aho hantu bitegetswe kuhagendera ku muvuduko wa kilometero 50 ku isaha.
Polisi y’u Budage kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko uyu musore yahise yamburwa uruhushya rwo gutwara imodoka rwe. Nk’uko DW yabyanditse, ngo yari kumwe n’inshuti ze enye bigaragara ko bagiye kwishimira ko yabonye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Kuri ubu arasabwa kwishyura amayero 227 y’amande no kongera kwiga amasomo y’inyongera yo gutwara ibinyabiziga. Nibura ashobora kwemererwa kongera gutwara nyuma y’ibyumweru bine.
Ashobora kandi kongererwa igihe cy’igeragezwa kikava ku myaka ibiri kikagera kuri ine, bikaba bisobanuye ko ibyago byo kwamburwa uruhushya rwe byiyongereye.
Nubwo mu Budage nta tegeko riteganya umuvuduko ntarengwa wo gutwariraho ikinyabiziga, polisi yashyizeho amabwiriza abigenga ahantu haturiye abantu. Uyishe ahanishwa amande kuva ku mayero 10 kugeza ku mayero 680, byiyongeraho guhagarikwa gutwara kuva ku mezi atatu bitewe n’ubukana bw’ikosa.
503 total views, 1 views today