
Uko Iminsi ishira niko mu kw’isi Hose Ikoranabuhanga rigenda rikomeza kugenda ritera imbere mu buryo bwinshi butandukanye aho ubu binuze ku mbunga nkoranyambaga bamwe bahakura umukiro abandi bagakoreraho ibyaha bituma bamwe bisanga Mu butabera .
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Gicurasi nibwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto y’umusore witwa Uwihanganye Djihad ari mu biro by’ubugenzacyaha yambaye amapingu aho ashinjwa icyaha cyo gusebya no guharabika umunyamakuru Phil Peter .
Bijya gutangira uyu musore babifashijwemo n’inshutii ze bagiye ku mbuga nkoranyambaga zabo maze batangira gutuka no gusebya Umunyamakuru wa isango Tv Phil Peter bamushinja kwaka ruswa abahanzi bose baba bamusaba ko yabacuranira indirimbo “ Aho bagira bati Phil Peter wowe akawe karaje gashoboke nudahindura imikorere yo kugenda usaba amadorlai abahanzi biraje bigukoreho .

Nyuma yo kubona ibyo Umunyamakuru Phil Peter yatanze ikirego mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB .
Nyuma yo gutaga Ikirego Phil Peter yadutanagarije yuko we icyo yakoze byari ukwitabaza Ubugenzacyaha akaba yaratanze ikirego cyuko uwo Djihad yamusebeje akanamutuka cyane abinyujije ku mbuga nkorambaga yatawe muri yombi akaba agiye kubazwa ku byaha aregwa

Aya mashusho uyu musore yahise akura kuri Instagram ye yavugaga ukuntu afite ibimenyetso ko Phil Peter kugira ngo acurange umuhanzi cyangwa amuhe Interview bisaba kuba yamuhaye amafaranga n’ibindi byinshi byiganjemo kugaragaza ko Phil Peter atari umunyamwuga. Ibi rero nibyo biri mubyatumye atabwa muri yombi akaba ari gukurikiranywa n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda mu mujyi wa Kigali.