
Umusore w’imyaka 26, yahuye n’uruva gusenya ubwo yasuranga iwabo w’umukobwa yateye inda basaza bumukobwa bakamubita kugeza ubwo abaye intere.

Uyu musore wo mu gihugu cya Kenya, yavuze ko yandikiye umukobwa amubwira ko yifuza kujya kumureba iwabo, nuko nawe arambwira ngo ntakibazo ndetse yongeraho n’utugambo tw’urukundo ngo “banguka ahubwo naringukumbuye chr mwiza”.
Nahisemubaza niba hari undi muntu uhari, arambwira ngo niwe wenyine uhari ngo abandi bose batashye ubukwe mu kandi karere kandi ngo ntabwo baraza vuba.
Buri wese muri bo yari afite umuhini, numva baravuze ngo dore ya mbwa yahageze sha, narebye umukunzi wanjye ngo mubaze impamvu yambeshye ko bagiye mu hukwe, nsanga ntakiri aho yagiye kare.
Bankubitaga barikuvuga ngo uzamujyana cyangwa ?? Uyu musore yaje gutabarwa n’abaturage bumvishe avuza induru. Babona kumureka.