
Umutoni Pamela ageze kure imyiteguro yo gukorana ubukwe n’umusore bamaze igihe kirenga umwaka bakundana.
Umutoni Pamela ubu afite imyaka 21 y’amavuko, ni umwe mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017 ryegukanwe na Iradukunda Elsa.
Uyu mukobwa agiye gukora ubukwe nyuma ya mugenzi we Umutoni Uwase Belinda na we warushinze nyuma gato yo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda.

Pamela na Murenzi Kevin bararitse inshuti zabo ngo bazahurire mu birori bizaba ku itariki ya 26 Mata 2019 bavuga birambuye ku byerekeye ubukwe bwabo.
Aba bombi bateguye umuhango wo kumurikira inshuti ubukwe bwabo, uzabera ku Kicukiro inyuma ya Kioske Alleluya.
Mu mwaka wa 2018 nyuma gato y’uko Umutoni Pamela yizihije isabukuru y’imyaka 20 akagaragara ari kumwe na Murenzi Kevin bafatanya gukata umutsima, hari inkuru zahise zitangira gusakazwa ko ibyabo byajemo agatotsi