
Ikipe ya Kinondoni Municipal Council FC ’KMC’ yagarutse i Kigali ishaka intsinzi mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup izahuriramo na AS Kigali FC kuri uyu wa gatandatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Tariki ya 10 Kanama 2019 ni bwo hazatangira imikino y’amajonjora y’ibanze y’irushanwa rya CAF rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwabo, aho iyi kipe ibarizwa mu gace kitwa Kinondoni abenshi bagereranya nka ’Biryogo cyangwa mu Migina’ KMC FC izaba yungukira mu kuba Tanzania yaratanze amakipe ane uyu mwaka, igakina iyi mikino ku nshuro ya mbere.
Iyi kipe yari imaze ibyumweru bitatu ivuye mu Rwanda mu irushanwa ry’igikombe cya CECAFA Kagame Cup, yabanje kuzana abakinnyi bamwe n’umutoza mukuru gusa mu gihe irindi tsinda ririmo abayobozi b’ikipe n’abandi bakinnyi barimo umunyarwanda baherutse kugura Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Rwandair yabahaye iyindi ndege aho bari bugere mu Rwanda ku i saa 20h:30 z’ijoro.
Amaze kugera i Kanombe, umutoza mukuru wa KMC Mayanja Jackson yabwiye FunClub ko nubwo Rwandair yatumye baza mu byiciro bibiri bitazababuza gutsinda AS Kigali kugirango bizaborohere mu mukino wa Kabiri.
Mayanja yagize ati “Urugendo rwari rwiza , tuhageze neza na Rwandair.”
Abakinnyi bishimiye kongera kugaruka mu Rwanda nyuma ya CECAFA kandi twiteguye neza turashaka intsinzi hano mu Rwanda kugirango tuzagire akazi koroshye i Dar es Salaam kandi ntago twitwazako Rwandair yaduhaye indege ntoya bigatuma irindi tsinda rijya mu yindi ndege ibyo ni ibintu bisanzwe , bibaho kandi ntakibazo biduteye kuko icyambere ni ugutsinda.
Amafoto : Uwihanganye Hardy