Umuyamakuru VD Frank amaze ukwezi afungiye muri Gereza ya Mageragere azira ubuhemu

Mugisha Frank wamenyekanye cyane mu kinyamakuru Rwandapaparazzi no mu muziki nka VD Frank amaze ukwezi kwose afungiye muri Gereza nkuru ya Kigali iri i Mageragera akurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu .

Mu mwaka ushize mu kwezi kwa nzeri uyu mugabo yari yatawe muri yombi azira icyaha cyo kwiyitirira umukozi w’ibiro bikuru  by’abinjira n’abasohoka mu gihugu aho yagendaga yaka abantu amafaranga ababwira ko azabafasha kubona bimwe mu byangombwa bikorerwa  muri ibyo biro.

Icyo gihe ubwo yatabwaga muri yombi  uyu mugabo yakatiwe  n’urukiko  rwisumbuye rwa Nyarugenge  igihano cy’umwaka  ariko ntiyahita atabwa muri yombi kubera  atarahari  ariko mu mpera za z’ukwezi ku kwakira tariki ya 28 yatawe muri yombi ahita agezwa muri Gereza ya Mageragera aho asanze undi muhanzi Jay Polly we usigaje igihe gito akarangiza igihano cye .

Umuvugizi w’Urwego rw’Amagereza, Sengabo Hillary yatangarije itangazamakuru ko Mugisha Frank amaze ukwezi muri gereza.

Ati “Mugisha Frank yahamijwe icyaha cy’ubuhemu, urumva nyine akenshi ibyaha nk’ibyo biba bijyanye no kwambura abantu. Yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka.”

Tubibutse ko Vd Frank afunzwe nyuma y’uko mu mwaka ushize yari yakoze ubukwe na Chantal Uwizeye bari bamaze igihe bakundana.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *