Umuyobozi Mukuru wa Fifa Gianni Infantino yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino uri mu Rwanda aho yitabiriye Inteko Rusange y’iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi.

Inama y’Ubuyobozi bwa FIFA iratangira kuri uyu wa Gatanu i Kigali muri Kigali Convention Centre. Izasozwa ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2018.

Izitabirwa n’abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye by’Isi.

Mbere y’uko iyi nama iba, Perezida Kagame yakiriye Infantino bagirana ibiganiro nubwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bitigeze bitangaza icyo aba bayobozi bombi baganiriyeho.

Kagame na Infantino bahuye inshuro zitari imwe yaba ari mu Rwanda cyangwa se mu bindi bihugu.

Muri Kamena 2017 Perezida Kagame yakiriwe na Infantino ndetse asura n’inzu ndangamurage y’umupira w’amaguru ku Isi iri i Zürich mu Busuwisi.

Mbere yaho muri Gashyantare Infantino yaje mu Rwanda nabwo abonana na Perezida Kagame wamwijeje ko igihugu cye cyiteguye kwakira ibikorwa byose by’umupira w’amaguru FIFA yarusaba.

Infantino yakunze gushima Umukuru w’Igihugu uburyo ashyigikira umupira w’amaguru, agatera inkunga amarushanwa arimo nk’iry’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, CECAFA.

Perezida Kagame asanzwe ari umukunzi w’umupira w’amaguru by’umwihariko ni umufana ukomeye wa Arsenal. Aherutse gutangaza ko yishimiye ko iyi kipe yagarutse mu bihe byiza by’intsinzi.

Inama y’Ubuyobozi bwa FIFA, igiye guteranira mu Rwanda iziga kuri byinshi birimo no kwemeza imishinga y’amarushanwa abiri mashya; arimo igikombe cy’Isi cyitabirwa n’ibihugu umunani n’icy’amakipe 24 aho kuba arindwi nk’uko byari bisanzwe.

Infantino ari mu Rwanda aho yitabiriye Inteko Rusange ya FIFA izabera i Kigali

Perezida Kagame mu biganiro na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *