
Mu gitondo wo kuri uyu wa mbere nibwo i Remera hafi ya stade nibwo Umuyobozi wa Radio Amazing Grace Pasteri Greeg Schoof yagombaga kugirana ikiganiro n’itangazamakuru ariko yaje gutabwa muri yombi na RIB icyo kiganiro kitaratangira .
Uyu mukozi w’imana umaze igihe kinini aburana na Leta y’U Rwanda ayishinja kuba yaramufungiye Radio ye Amazing izira kuba yaratambukije ikiganiro cy’ivugabutumwa cyafashwe na bamwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa abagore nkikibibasira
Mu butumire Pastor Greeg yahaye abanyamakuru,yabateguje ko azababwira ku ifungwa rya Radio Amazing Grace, uko ibyo mu nkiko n’urubanza rwe byagenze, bakamubaza ibibazo ubundi akabasezeraho.
Mu gihe ikiganiro cye cyagombaga gutangira isa yine, ni nabwo yashyikirijwe na RIB urwandiko rumusaba kwitaba kuri iyo saha, akagira ibyo abazwa.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yatanze vuba na bwangu ubwo yatabwaga muri yombi, riragaragaza ko yagabweho igitero n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC, Urwego rw’igihugu rushinzwe imirimo Ngirakamaro RURA, akanavugamo ko ACP Tony Kulamba yamubujije gukandagiza ikirenge ahari umutungo we mu gihe cy’amezi atatu.

Ejo ku cyumweru tariki ya 06 Ukwakira 2019, nibwo Pastor Greeg Schoof yasezeye kubo basengera hamwe muri Baptist Corner Church ababwira ko agiye gukorera mu gihugu cya Uganda (Kisoro hafi y’u Rwanda) kuko ngo mu Rwanda hatamushobokeye, kandi atazibagirwa ko yaharenganiye.