
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo umunyanaijeriya Mike Ogoke washize inzu itunganya amashusho hano muri Afurika izwi nka Godfather yageze mu Rwanda aho yatangaje ko aje kureba uko yafatanya n’abahanzi Nyarwanda guteza umuziki nyarwanda wabo imbere .
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Ukwakira uyu mugabo Mike Ogoke benshi bita Godfather yasuye inzu ifasha abahanzi ya The Mane ibarizwamo abahanzi bakomeye hano mu gihugu Marina ,Safi Madiba , Queen Cha ,Jay Polly ndetse n’umwna mushya naherutse gusinyisha Calvin Mbanda .
Ubwo uyu Mugabo yageraga aho inzu ya The Mane Ikorera yakiriwe na Gahunzire Artistide umwe mu bayobozi bakuru ba The Mane Akaba yari ahagarariye Umuyobozi Mukuru wayo Mupende Ramadhan uri muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika .
Mu kiganiro na Arstide amaze kudutangariza bimwe byigenzi baganiriyeho n’uyu mugabo w’inararibonye mu gutunganya amashusho ya bamwe mu byamamare bya hano muri Afurika haba iwabo muri Nigeria na bamwe mu bahanzi bakomeye bo muri Afurika y’iburasirazuba .
Yagize ati “ twaganiriye nawe byinshi ku buryo twagirana imikoranire irambye hagati ya The Mane kugira babashe gukomeza kuzamura no guteza imbere muziki nyarwanda kuko ngo kuva yatangira kumenya umuziki nyarwanda yasanze Abahanzikazi bo mu Rwanda ari bamwe mu bafite abajwi akomeye kandi meza bitandukanye na handi ngo yagiye anyura muri Afurika .
Arstide yakomeje avuga ko yabagiriye inama yuko bakomeza gukora kinyamwuga nyuma yo kumva imishinga imwe n’imwe twamuvishije muri studio,ikindi ni uburyo abahanzi bagomba kumenya kwamamaza ibikorwa byabo harimo nko kumenya uko umuhanzi akoresha Social Media,Kumenya uko agomba kwiyitaho cyane kuko iyo uri mu kazi iteka ugomba kugaragara neza mu bantu bituma abakugana baza ari benshi kubera uko aba abona ibyawe byose ubiha agaciro.
Mu Gusoza yatubwiye ko Godfather yabemereye ko nyuma yo kuva mu Rwanda azagenda yorohereza abahanzi bakorera mu Nzu ya The Mane kuruta uko byagenda kuwundi muhanzi uwo ariwe wese bikaba rero byari ibiganiro by’igirakamaro ku bahanzi bacu kandi tugiye gukoresha ingufu amahirwe yaduhaye ntazapfe ubusa .