
Umuririmbyi w’umunyabigwi mu njyana ya Rumba, M’bilia Bel yakoze igitaramo gikomeye i Kigali cyaranzwe n’imbyino zo gutigisa umubyimba n’izo kwegeranya abakundana.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Ukuboza 2018, muri Camp Kigali, cyari cyitabiriwe mu buryo bukomeye n’abingajemo abakunze umuziki mu gihe cye hadasigaye n’urubyiruko rwifuzaga kumubona atigisa umubyimba nk’uko yabikoraga.
Mbere y’uko M’bilia Bel aririmba haciyemo igihe kirekire abitabiriye bamutegereje kuko yageze ku rubyiniro ahagana saa tanu n’igice. Yabanjirijwe n’abarimo itsinda rya Makumbi Sound ryinjije abantu mu gitaramo ndetse n’umuririmbyi Mike Kayihura ufite ubuhanga bwihariye mu muziki wa Afro Soul.
Uyu musore yacurangiwe na Neptunez Band isanzwe icuranga mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction. Mike Kayihura yaririmbye indirimbo zitandukanye ahereye ku yitwa Genda Rwanda Uri Nziza ya Orchestre Impala akurikizaho ize zirimo iyitwa Camouflage, N’Golo Kanté n’izindi.
Nyuma ye, itsinda rya Neptunez Band ryaririmbiye abitabiriye indirimbo zirimo n’iyo kubifuriza iminsi mikuru myiza ya Noheli n’Ubunani mu gihe hari hagitegerejwe M’bilia Bel.
Uyu mugore yinjiye ku rubyiniro yambaye inkweto ndende n’akenda k’umukara kamufatiriye kuva hasi kugera mu gituza n’ikamba ku mutwe… Yari yabyambariye nk’umwamikazi wa Rumba!
M’bilia Bel mbere yo gutangira igitaramo cye, yifurije amahoro Abanyarwanda, abo ku ivuko rye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abandi bose bari muri iki gitaramo ababaza niba biteguye kubyinana na we.
Yatngiye akata umuziki mu buryo bwiganjemo gutigisa umubyimba. Yageze ku ndirimbo ya kabiri abantu bose bamaze guhaguruka bamwe barimo kumufasha kubyina. Yari ari kumwe n’ababyinnyi bamufasha, indirimbo yageraga hagati agahagarika kuririmba ubundi bagakata umuziki bakoresheje ingingo zose.
Uyu mugore yari yaherekejwe n’abakobwa batatu ndetse n’umusore umwe bose bafite ubuhanga bwihariye mu gutigisa umubyimba. Abakobwa be babyinishaga igihimba n’ikibuno bamwe bikabarenga akaruru bakagashyira ku munwa! Ku bakunda izi mbyino byari uburyohe bugeretse ku bundi.
Igitaramo cya M’bilia Bel cyarimo n’injyana ya Rumba ituje kuko hari aho yageraga agasaba abitabiriye kujyana na we agira ati “Niba waje hano uri kumwe n’umukunzi wawe aka niko kanya ko kwegerana, niko kanya ko kubyina. Ndabatumiye mwese ngo dufatanye.”
Yageze aho akajya ahamagara n’abamufasha mu majwi bo muri Neptunez Band ngo baze bamufashe no kubyina Rumba, abandi bari mu bafana bakamusanga ku rubyiniro.
M’bilia Bel yaririmbye indirimbo ze zakunzwe bikomeye muri Afurika zirimo iyitwa ’Eswi Yo Wapi’, ’Shauri Yako’, ’Manzil-Manzil’ n’izindi wabonaga ko benshi bazizi kandi bakagerageza kugendana na we bamufasha kuririmba, yasoreje ku yitwa ’Nakei Nairobi’.
Abakundaga gucinya akadiho mu bihe byo hambere ntawe utaramenye ibihangano by’uyu mugore wo muri RDC wubatse amateka mu njyana ya Rumba kugeza aho bamutaziriye umwamikazi wayo muri icyo gihugu no hanze yacyo.
M’bilia Bel afite album zigera kuri 18, yashyize hanze guhera mu 1982 kugeza ku yo aherutse mu 2014 yise ‘Pantheon’. Ni umuhanzi ukoresha ingufu nyinshi ku rubyiniro, haba mu kugorora ijwi no kubyina cyane ari na byo abitabiriye igitaramo cye i Kigali batashye bavuga.

