
Urban Boys n’itsinda rihigizwe na Humble Jizzle ndetse na Nizzo Kaboss abasore bakunzwe cyane hano mu Rwanda muri iyi minsi bari gukora ari babairi ariko bakomeje kugaragaza ingufu nyinshi muri muzika yabo kuri ubu aba basore bari kumwe n’umuhanzi Ado Josan bashyize hanze indirimbo Bise “ YOU”
Nyuma yo kugezwaaho iyo ndirimbo yabo mu rwego rw’amajwi n’amashusho KIGALIHIT yagiranye ikiganiro na Humble twamubajije uko igitekerezo cy’iyo ndirimbo yabo cyaje n’impamvu bayise You .
Yagize ati “ Muri iyi minsi twari turi gukora ku muzingo wacu tuzashyira hanze vuba twise Kigali Love ariko twaje guhura n’umuhanzi ukunzwe cyane mu gihgu cy’abaturanyi cy’u Burundi ariko ukorera muzika ku mugabane w’uburayi mu gihugu cya Suwedi wari waje inaha mu kiruhuko no gusura inshuti adusaba ko twakorana indirimbo kuko nawe yari afite gahunda yo gukorana na Urban Boys maze ntitwazuyaza duhita tujya studio dutangira kuyikora ibintu bitatuvunye na gatoya.
Yakomej agira ati “ You n’indirimbo y’urukundo aho twashatse kwerekana ko igihe cyose ukund aumuntu ushobora kumutaka ibyiza umubonaho ndetse ikaba n’indirimbo y’ibirori aho umuntu wese ukunda umuziki ashobora kuyibyina yanashimangiye ko ari indirimbo nziza cyane kandi yizeye ko izakundwa cyane .
Tumubajije kuri gahunda Urban Boys Ifite muri Iyi minsi yadusubije ko Urban Boys ubu iri gukora cyan enyuma yahoo umwaka washize urangira bashyize hanze indirimbo Turn Up bakoranye na Babu ,nyuma yiyo ndirimbo bakoze Forever kugeza kuri iyi You izo zose zikaba ari indirimbo zizaba ziri ku muzingo wabo bazamurika mu minsi ya vuba , ibyo akaba abona rwose abakunzi batakagombye kugira irungu kuko bahishiwe byinshi .

Iyi ndirimbo You yakorewe muri studio ya Urban Recordz ikorwa na Producer Holybeat naho mu buryo bw’amashusho akorwa na Nameless Campos .
444 total views, 1 views today