Urubanza rurimo Rusesabagina rwakomeje adahari, Sankara asabirwa kugabanyirizwa ibihano

Kuri uyu wa Gatatu urubanza rw’abareganwa na Paul Rusesabagina rwakomeje adahari. Uwunganira Nsabimana Calixite yavuze ko atavuguruza ibisobanuro umukiriya we yatanze ku byaha aregwa, anamusabira urukiko ko rwazashingira kumpamvu nyoroshya cyaha mugihe ruzaba rugenera ibihano umukiriya we.

KANDA HANO UREBE

Uru rubanza rwabaye rutarimo Paul Rusesabagina. Uyu mugabo yavuze ko usibye n’uyu munsi ngo ntazigera yitaba uru rukiko kubera ko atarutegerejemo ubutabera. Iki kikaba icyemezo yafashe mu iburanisha ryo kuya 12/3/2021.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya buvuga ko kuba Rusesabagina atitabiriye iburanisha, ngo ntibigomba kuba impamvu y’isubika ry’urubanza.

Ibi babishingiye ko ngo Paul Rusesabagina yari azi ko iburanisha rihari. Ikindi ngo uyu mwanzuro yawufashe mu iburanisha riheruka kandi agashimangira ko atazigera agaruka mu rukiko.

Bityo ngo urubanza rugomba gukomeza, kubera ko ngo bo basanga rusesabagina yasibye nta mpamvu.

Uru ruhande rw’ubushinjacyaha rwanashimangiwe na Me Rugeyo Jean. Uyu nawe yavuze ko n’ubwo Rusesabagina ahuriye na bagenzi be mu rubanza rumwe, ngo ntibigomba guhagarika urubanza.

Nyuma yo kumva ibitekerezo bitandukanye kuri iyi ngingo; urukiko rwisunze amategeko rwanzuye ko urubanza rugomba gukomeza Paul Rusesabagina adahari. Ibi babishingira ko ngo ari we wibujije uburenganzira yemererwa n’amategeko.

Urubanza rwahise rukomereza kuri Callixte Nsabimana wamenyekanye nka Maj Callixte Sankara.

Mu iburanisha riheruka kuba kuya 12/3/2021, Sankara yari yemeye ibyaha byose akurikiranyweho. Ndetse anemera uruhare rwe mu byaha 17 ubushinjacyaha bumurega.

Me Nkundabarashi Moise umwunganira niwe watangiye ahabwa umwanya wo kugira ibyo yongera ku bwiregure bw’umukiriya we.

Uyu munyamategeko yavuze ko umukiriya we yagiye agaragaza uruhare rwe mu byaha akurikiranyweho bityo ngo ntibavuga byinshi.

Me. Nkundabarashi Moise wunganira Sankara.

Icyakora Me. Nkundabarashi Moise yanyomoje ibyo ubushinjacyaha bwavuze ku mukiriya we, kubera ko ngo bishobora kugira ingaruka kumigendekere y’urubanza. Uyu munyamategeko yavuze ngo ubuhinjacyaha bwavuze ko umukiriya we yari asanganywe imyitwarire mibi, kubera ko ngo yirukanywe muri kaminuza y’u Rwanda, agasoreza amasomo mu ya UNILAC. Ariko ngo ntibwigeze bubitangira gihamya. Me Nkundabarashi yashimangiye ko Atari byo.

Ikindi ngo ubuhinjacyaha burega umukiriya we, bwashingiye ku mategeko yo muri 2018. Ariko ngo mubyaha Nsabimana Callixte akurikiranyweho, hari ibyo bagaragaza ko yakoze mbere y’uwo mwaka. Kubwa bo bagasanga hakagombye gukurikizwa ibiteganywa n’amategeko yo muri 2012 cyane ko ngo ari na yo agena ibihano bito.

Umunyamategeko we kandi yanavuze ko ubushinjacyaha bwashingiye kubikorwa bimwe bubikoramo ibyaha bitatu bitandukanye. Nyamara bo ngo basanga bidakwiye.

Kuri iki kibazo urukiko rwahise rumwibutsa ko ubushinjacyaha bwasabye ko ibihano kuri ibi byaha bitatu bigenerwa igihano kiremereye kuruta ibindi.

Naho ku ngingo y’ubufatanyacyaha mubyaha bitandukanye umukiriya we yiyemereye, Me Moise Nkundabarashi yasabye urukiko ko rwazita kumwanya yari afite mu buyobozi bwa MRCD na FLN. Bakareba uruhare rwe mubikorwa akurikiranyweho.

Nsabimana Calixte usabirwa kugabanyirizwa ibihano.

Me moise Nkundabarashi wanacishagamo akibutsa urukiko ko atavuguruza ibyo umukiriya we yavuze, yongeye gusaba urukiko kuzita kumpamvu nyoroshyacyaha.

Uyu munyamategeko yavuze ko umukiriya we yagaragaje imikoranire myiza n’ubutabera. Ngo ntiyigeze yita kubyaha 17 akurikiranyweho, ahubwo ngo yafashe umwanzuro wo gufasha ubutabera. Ngo yatanze amakuru yizewe kuva kurwego rw’ubugenzacyaha kugera mu iburanisha.

Ikindi umukiriya we ngo iyi ni inshuro ya mbere akurikiranywe n’inkiko. Ibi ngo bisobanuye ko Nsabimana Callixte yari asanzwe ari umuntu witwara neza.

Me Nkundabarashi yasoje avuga ko mu miburanire y’umukiriya we ngo yagiye avuga ko yitandukanije n’abo bafatanije mubyaha akurikiranyweho. Ibi nabyo ngo bishimangira ko aramutse asubiye muri rubanda yakwitwara neza.

Nsabimana Callixte yahawe umwanya ngo agire icyo yongera kubyavuzwe n’umunyamategeko we, ashimangira ko abyemera byose.

Sankara n’umwunganizi we Me Nkundabarashi Moise.

1,105 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.