Urufuro n’amazi si iby’ibura- Mico asingiza inkumi yamwogereje Imodoka mu indirimbo Umunamba

Umuhanzi Turatsinze Prosper uzwi nka Mico The Best yashyize hanze indirimbo Umunamba aririmbamo agira ati “Urufuro si urw’ibura kandi amazi si ay’ibura…”

Imwe mu mashusho agaragara muri iyi ndirimbo

Iyi ndirimbo ashyize hanze nyuma y’iyo aheruka gusohora yitwa Igare itaravuzweho rumwe, benshi bayivugaho kuba irimo amagambo y’urukozasoni.

Iyi na yo yise Umunamba, yumvikanamo amagambo adatandukanye cyane n’ayumvikana mu ndirimbo Igare.

Ni indirimbo igaragaramo umukobwa woza imodoka (abazwi nk’abanamba) wambaye imyenda ishotorana by’umwihariko ikimero cye n’uburyo aba azunguza umubyimba.

Mico The Best uba avuga ko uyu mukobwa azi koza imodoka, hari aho aririmba avuga ko aho asanzwe ayogesha batayikeshaga.

Ati “Bayikiniragaho ariko ntibayikeshe, sinzi niba itandukaniro ari ikinamba cyangwa ari abanamba barushanwa ubuhanga…”

Mu gitero cya kabiri hari aho agira ati “uyikubise icyangwe unciye ku kubunga mu banamba…”

Akomeza agira ati “…mfite gahunda yo kukugira uwanjye nkareka ibintu byo kubyigana n’abandi, ese bisaba iki kugira ngo umbabarire iki kinamba ngitware…”

Mico The Best usanzwe anatunganya indirimbo, yagiriye aririmba ndirimbo zagiye zikundwa zirimo izo yatangiriyeho nk’Umuzungu, Umugati, Umutaka, Akabizu.

KANDA HANO UREBE VIDEO UMUNAMBA

1,788 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.