Uruganda rwa Skol rwashyize hanze inzoga nshya rwise Skol Select (Amafoto)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 1il8Ukuboza 2019 nibwo uruganda rwa Skol rwashyize hanze inzoga Nshya rwise SkolSelect .

Mu kiganiro n’abanyamakuru Umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Skol Mu Rwanda Ivan  Wulffaert  yavuze ko  Skol Select ari  inzoga iri mu icupa rya Sentiritiro 33, ikaba ifite alukolu iri ku kigero (Volume) cya 5.5%. Ubuyobozi bwa Skol buvuga ko ubwiza bw’icupa iyi nzoga irimo, bujyanye neza n’uburyohe ifite.

Umuyobozi mukuru wa Skol Brewery Ltd, yakomeje abwiae abanyamakuru ko iyi nzoga izaba igura amafaranga y’u Rwanda 700, ikaba ikozwe muri Malt nk’uko bisanzwe ku nzoga yabo isanzwe ku isoko ariko aha ho hakaba hongewemo ibikomoka ku gihingwa kizwi nka Hops kiyiha uburyohe burenze ubw’inzoga ya Skol Malt.

Skol isanzwe izwiho gushyigikira imikino cyane haba mu gutera inkunga ikipe ya Rayon Sports ndetse n’umukino w’amagare muri Tour du Rwanda, yanatangarije muri uyu muhango ko bagiye  kugirana  amasezerano y’ubufatanye  n’ikipe ya Arsenal, gusa ubuyobozi bwa Skol bwavuze ko ibijyanye n’amasezerano na Arsenal byo bizamenyekana neza mu kiganiro bazagirana n’abanyamakuru tariki 9 Mutarama 2019.

Nyuma y ;ikiganiro n’abanyamakuruhakurikiyeho umuhango we kugaragaraza no kumva uburyohe bw ;iyo nzoga yaSkol Select Umuhango wabereye muri Marriot Hotel aho witabiriwe na bamwe mubafatanyabikorwa jo  benshi mubashoramari ndetse  n’abakozi ba Skol babashije kwiyumvira uburyohe bw ;iyo nzoga .Umuhango waranzwe n’ibyishimo  byinshi aho basusurukijwe n’umuhanzikazi Alynsano

562 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.