
Uko minsi ishira hano mu Rwanda abantu benshi bakurikiranira hafi muzika ndetse n’imyadagaduro ndetse n’abafana b’ibyamamare byinshi bakunze kuvuga ko bidashobora kubaka ingo zirambe kandi hari abazwi ubunyangamugayo bagiye kumera imyaka irenga itanu babana kandi nta ntonganya cyangwa makimbirane yumvikana mu ngo zabo.
NKuko abasomyi bacu bahora badusaba kubagezaho ibintu byinshi bitandukanye ku buzima busanzwe bw’ibyamamare bya hano mu Rwanda byaba mu mupira w’amaguru. Muzika ,sinema ndetse naba nyampinga twahisemo kubagezaho urutonde rw’ingo z’ibyamamare mu bice bitandukanye byo mu Rwanda udashobora kumva amakimbirane mu ngo zabyo muri make nibyo byamamare bifatwa nk’inyangamugayo .
Gatsinzi Emery (Riderman ) na Miss Agasaro Nadia aba basezeraniye kubana akaramata kw’itariki ya 16 Kanama 2015 muri Paruwasi ya Kicukiro aho bari baherekekjwe n’inshuti zabo ndetse n’imiryango yabo uyu muryango nyuma y’imyaka 3 umaze kwibaruka umwna umwe w’umuhungu ,uvugwaho kuba ari umwe mu miryango idakunda kugaragara cyane mu bitangazamakuru kandi ubana neza cyane .
Muyombo Thomas na Niyonshuti Ange Tricia bambikanye impeta imbere y’Imana mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne mu Biryogo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2013.
Umuhango w’ubukwe bw’aba bombi waranzwe n’ibyishimo byinshi cyane mu miryango yabo ndetse n’inshuti zabo umuhano wo kwiyakira kwabo wabereye I Rusororo . uru rugo ni rwo rwa mbere mu byamamare ruvugwaho kuba neza nkuko nabo badahwema kubyerekana babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo .Tom Close na Tricia bafitanye abana babiri ba bakobwa.
Ishimwe Clement na Butera Jeanne d’arc Knowless kw’tariki ya 07 Kanama 2016 nibwo basezeraniye imbere y’Imana, ndetse banambikana impeta y’urudashira mu birori bitagira uko bisa byabereye mu busitani bwa Golden Tulip hotel i Nyamata.
Uyu muryango ni umwe miryango ikunzwe cyane kubera ukuntu babanye kandi akenshi urukundo rwabo barugaragariza mu bikora byinshi by’urukundo aho babinyuza ku mbuga zabo nkoranyambaga ndetse no gucishamo bakajaya mu biruhuko n’imfura yabo y’umukobwa yitwa Or.
Umutare Gaby na Nzere Joyce basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore kw’ tariki 16 Nyakanga 2017, umuhango wabereye aho bita ‘Kiberinka Cultural Canter’ i Kibagabaga, aba rero iby’urukundo rwabo ntago byamenyakanye cyane ariko aho byagiriye mw’itangazamakuru benshi bakomeje kwibaza byinshi kuri uyu muryango ubu wibera mu gihugu cya Australia aho aba bombi bakunze kugaragara bishimye basohokeye ku nkombe z’inyanja kugeza ibi biakaba bituma nabo baza mu byamamare bibanye neza .
Amag The Black na we Uwase Liliane bambikanye ipeta kw’ tariki 24 Ukuboza 2017 uyu muraperi uzwi ho kugira udukoryo twinshi benshi bagiye bavuga ko atazabasha kubaka nyuma yuko yari amaze igihe atandukanye na Mushiki wa Bruce Melody babanga mbere , ariko nyuma yo gusezerana na Liliane uyu muryango ni umwe mu miryango ibanye neza cyane kabone ko bamaze no kwibaruka .
Miss Uwase Belinda na Theo Gakire aba bambikanye Impeta kw’itariki 7 Ukwakira 2018 umuhango wabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu muri Hotel Moriah , umuhango wabo nubwo wari wabereye kure witabiriwe na bantu benshi harimo ba nyampinga batandukanye .Uyu muryango wamaze kwiabruka abana b’impanga ukaba nawo uvugwaho kubana neza cyane bigaragarira buri wese .
Miss Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 akaba n’umukobwa ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) yasezeranye na Niyonteze Thierry kw’itariki ya 15 Nyakanga 2018 I Kigali mu muhango wabereye ahazwi nka Ineza Garden aho umuryango we ndetse n’inshuti ze ziganjemo ba nyampinga benshi bo mu bihe byashize bari baje kumushyigirira .aba nyuma y’ubukwe bwabo kubera ubwitonzi bwabo bombi bashyirwa mu byamamare bibanye neza .
Mutesi Kayibanda Aurore na Mbabazi Egide basezeranye kw’itariki ya 29 Nyakanga 2018 ku nkombe z’inyanja mu Mujyi wa Portland wo muri Leta ya Maine, ababo bazwiho kuba barerekanaga urukundo rwabo batarasezerana kugeza nubu ni ibyamamare bibanye neza
NSANZABERA JEAN PAUL
www.kigalihit.rw
468 total views, 1 views today