
Ingabire Magaly uzwi ku izina rya Magaly Pearl ni umuhanzikazi Nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mugi wa Dallas yakunzwe mu ndirimbo nka The one yakoranye n’icyamamare Ice Prince wo muri Nigeria Nyemerera’. Yashyize hanze indirimbo ye shya yise Abubu.
Uyu mukobwa usanzwe mu buzima ukora ibijyanye na Make up mu gihe gito amaze yinjiye muri muzika yerekanye afite ingufu nyinshi nicyo ashaka guhindura muri muzika nyarwanda kugira ngo awumenyekanishe mu rwego mpuzamahanga .
Mu kiganiro twagiranye ubwo yashyiraga iyo ndirimbo hanze yadutangarije ko nyuma yo gushyira hanze The One yafashe umwanya wo kwicara akandika izindi ndirimbo ari nako ashaka abaproducer beza kandi bakomeye akaba ariyo mpamvu yari maze igihe acecetse .
Tumubajije ku bijyanye n’indirimbo Abubu yashyize hanze kuri uyu munsi yatubwiye ko ari indirimbo ikubiyemo ubutumwa cyane cyane ku rubyiruko kandi akaba ri indirimbo y’urukundo .
Yagize muri iyi minsi abantu barahindutse usigaye ukunda umuntu cyane ariko akakwereka ko atakwitayeho kubera ko isi yahindutse abantu bose ibintu babigize amafaranga ibindi babigira imbuga nkoranyambaga nkaba narashatse kwereka ko abantu b’iki gihe nta rukundo bakigira basigaye bikundira ibintu .
Mu gitero cyayo cya mbere agira ati “ Nashatse urukundo ruranyihisha sinigeze menya ko rusigaye rufite aho rushakirwa , sinamenye igihe rwahindukiye ngo rube urwa mafaranga, sinamenya igihe rwahindukiye ngo rube urw’ibintu mbe rukundo we wabigenje ute ati ese wahindutse ryari abubu we .
Iyo ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Nicolas kuyitunganya neza bikorwa na Rkay usanzwe akorera ako kazi muri Kenya