Uwahoze ari umuraperikazi ishimwe lorie yishimira ko Uwiteka yamuramburiyeho ibiganza akaba yarakijijwe

Umuhanzikazi Ishimwe  Lorie  ni umwe mu bakobwa bakoze injyana ya Hip Hop mu myaka yashize nibwo yaje kumenyekana nkumwe mu bakobwa bakoze amateka ariko kuri ubu uyu ntakiri umukobwa nyuma yo kugirirwa ubuntu akava mu muziki benshi bita ko ari uw’isi ubu akaba ari umwe mu bahanzikazi bari kuzamuka  cyane mu ndirimbo zo guhimbaza imana

kigalihit mu rwego rwo guha amakuru abasomyi bayo twasuye uyu muhanzikaZi atiganiriza byinshi ku buzima bwe ndetse anadutangariza ibitangaza  Uwiteka uhoraho yamukoreye akava mu muziki w’isi kuri ubu akaba ari umukozi w’imana aho yishimira ibyo amaze kugeraho harimo kuba nyuma yo kuva muri secula music yahise arushinga n’umukunzi we ubu bakaba  babana nk’umugabo n’umugore .

Amwe mu mateka Ishimwe lorie yadutangarije harimo uko yaciye mu buzima bukomeye yanyunzemo ubwo yariririmbaga mu tubari dutandukanye twa hano muri Kigali ndetse nuko yagowe akoreshwa amabi na Sekibi ,

Uyu mugore uvuka i Nyamirambo mu Kagari ka Munanira yemeza ko ageze ku myaka 14 ari bwo yatangiye kunywa ibiyobyabwenge akabifatanya no gusambanira amafaranga.

Ati « Muri uko kumansura natangiye kuraruka, byasaba kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo utagira isoni. Twatahaga saa cyenda z’ijoro nkaba mfite urutonde rw’abasore bari bunsambanye iryo joro. »

Yize ku bigo byinshi, aho yatangiriye ku Kibuye muri ES Ngoma bamwirukanye atahamaze kabiri kubera uburara yakoraga nyuma ajya kwiga i Gitarama ahitwa i Mushubati naho baramwirukana hanyuma abamureraga bamwimurira mu Ishuri ryisumbuye ry’abayisilamu rya CIESK i Nyamirambo aho yakajije umurego mu gusambana ndetse ngo n’Umuyobozi w’ikigo bararyamanaga bikamworohereza kwiga.

Yagize ati « Najyaga ku ishuri nabishatse kuko nari indaya y’umuyobozi w’ikigo, ba animateur ntacyo bashoboraga kumbwira kuko nabaga ndyamana na directeur w’ishuri. »

Ubwo yigaga i Nyamirambo ngo yari « Indaya yihagazeho kuko nacishagamo nkajya no kwiga, urumva ko nari niyubashye ukuntu. Akenshi nasambaniraga amafaranga ibihumbi 50 ukantwara no mu modoka nziza. »

Ubusambanyi yaje kubuvamo yakira agakiza ariko bya nyirarureshwa. Yageze mu rusengero akomeza ubusambanyi mu bundi buryo ahereye ku bo basenganaga nyuma n’abakozi b’Imana bazamo.

Ati « Ninjiye mu nzu y’Imana ariko sinakizwa ngo maramaze. Nagezemo nakijijwe bimwe ariko ibindi ndabigumana, nakijijwe kuba indaya no kunywa urumogi ibindi ndabigumana. »

Yongeraho ati « Nari umukozi w’Imana nkaririmba mu rusengero ariko nkabikoresha nabi, naratahaga ngakubitana n’abapagani bo mu rusengero […] mu wundi mwanya hakaba hari umuhanuzi uri kubica mu rusengero nanjye nkazajya kumureba ngo andebereyo, namugerayo, mu kanya akambwira ati ‘uri mwiza’ nti ni sawa, mu wundi mwanya akaba atangiye kunsoma ubundi akamfatafata, tukaba turasambanye, ejo tugasubira mu rusengero numva nta kibazo. »

Ngo hari n’igihe yabaga yajyanye n’umukozi w’Imana mu biterane hanze ya Kigali, bataha bagera Nyabugogo bakajya ahantu ngo banywe fanta ariko bikarangira bahasambaniye.

Uyu mubyeyi uvuga ko yaciye muri byinshi ku buzima bukakaye yaciyemo  azwi mu ndi ndirimbo nka Yesu Ni umugabo ,Umva Ijwi,Hamagara,Alleluya

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *