Visi Perezida wa Kenya Arashinjwa n’umukobwa w’umunyeshuri kumutera inda

Umukobwa w’imyaka 24 witwa Joan Munene wiga muri kaminuza ya Kenyatta University yatangaje ko afite inda y’ibyumweru 4 ya visi perezida wa Kenya,William Ruto,ariko ngo uyu mugabo yaramwihakanye amubwira ko nakomeza kumusakuriza azamujyana mu nkiko akamushinja kumuharabika.

Joan Munene wiga mu mwaka wa kane mu bijyanye na science,yabwiye abanya Kenya ko yifuza ko bamufasha kubona ubutabera,William Ruto akemera gukora inshingano ze cyane ko ngo atabasha kumugeraho ngo bavugane imbonankubone kubera ko ari igikomerezwa.

yagize ati “Birasa n’ibigayitse ariko ngomba kubikora.ndasa nuri kujya ikuzimu kubera ko nkeneye asaga ibihumbi 221 buri cyumweru kugira ngo nisuzumishe,kandi ndi umunyeshuli.

Munene yavuze ko yahuye bwa mbere na Ruto abifashijwemo n’inshuti ye ndetse ngo yahise amukunda kuko nta mukobwa utakwifuza kugirana umubano na Visi perezida w’igihugu.

Yagize ati “Narishimye cyane nkundi mukobwa uwo ariwe wese guhura na Visi perezida ndetse twahise dukundana,turanaryamana.Icyo musaba ni uko yamfasha kubona amafaranga y’ubuvuzi.

Namwandikiye ubutumwa bugufi kuri telefoni mubwira ko ntwite inda ye ararakara cyane amwbira ko atiteguye kuzuza inshingano ze nk’umugabo ndetse ko ninkomeza kuvuga ko yanteye inda azajya kundega kumwandagaza.Ni amakosa yanjye kuba naratwite ariko nawe yarankunze.”

Aya makuru yasakaye mu binyamakuru bitandukanye muri Kenya no ku mbuga nkoranyambaga gusa ntacyo William Ruto arayavugaho.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *