Vj Spinny ku bufatanye na Decent Entertainme babateguriye igitaramo cya Silent Disco

Muri iyi minsi mu Rwanda ndetse no mu karere dutuyemo hagezweho ibitaramo bidafite insakazamajwi zisakuza bizwi nka Silent Disco bikunzwe n’umubare w’abatari bake hano muri Kigali  kuko aho byabereye usanga huzuye cyane  kuri iyi nshuro abanyarwanda bazataramirwa na Vj Spinny kuva I kampala .

Uyu Vj Spinny ni umusore w’umunyarwanda ukunzwe cyane mu gihugu cya Uganda kubera ubuhanga akoresha mu kuvanga umuziki akaba kandi anazwi cyane mu bategura ibitaramo bikomeye bya Silent disco mu mujyi wa Kampala .

Uyu musore si mu Rwanda agiye gukorera icyo gitaramo yise Spinny Silent Disco gusa kuko akunze no kubikorera mu karere k’afurika y’iburasirazuba kose nko muri Uganda ,Tanzaniya na Kenya  ubu hakaba hatahiwe abanyakigali .

Mu kiganiro n’abatumiye  badutangarije yuko bahisemo Vj Spinny  bahisemo kumuzana kuko ari umusore ukunzwe n’umubare mwinshi mu bakunzi  b’ibirori kandi silent disco ikaba muri iyi minsi iri mu birori bikunzwe cyane n’urubyiruko ndetse na bandi badakunda ibintu bisakuza .

Bebe Cool ni umwe mu bakunda kwitabira Silent Disco i Kampala
VJ spinny ashimisha abantu bakibagirwa ko bukeye
Ibishimo biba ari byinshi ku bantu bitabira Silent disco
Spinny silent Disco yitabirwa n’ibyamamare byinshi

 

 

Abantu benshi bakunze ubu buryo bwo kubyina nawumva urusaku

 

Biteganyijwe yuko Vj Spinny azafatanya na bandi  ba  dj bakomeye ba hano mu Rwanda nka Dj Phil Peter, Dj Miller, Dj Khaleb, Dj Marnaud na Vj Mupenzi bakaba bazataramira muri Pacha Club ahahoze Rosty ku Kimironko  kw’itariki 3 Ugushyingo 2018

282 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.