Volkswagen yamuritse ’application’ ifasha abifuza gutembera mu modoka zayo i Kigali

Uruganda rwa Volkswagen rusigaye rukorera byimbitse no mu Rwanda rwamuritse ’application’ ijya muri za telefone izafasha abayigendamo korohererwa no gukora ingendo ku giciro gito mu modoka nziza zayo.

Imodoka nk’iyi ushobora kuyigendamo ku mafaranga make cyane hakoreshejwe uburyo bwa Move Ride

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Werurwe 2019. Ubuyobozi bwa Volkswagen Mobility Solutions Rwanda bwasobanuriye itangazamakuru birambuye kuri ubu buryo.

Move Ride ni ’application’ ijya muri za telefone zigezweho zikoresha Android ndetse n’izikoresha iOS, igafasha uyikoresha kuba yahamagaza imodoka ya Volkswagen ikamugeraho mu gihe gito agatwarwa n’umushoferi wayo mu gihe yifuza n’aho ashaka kujya aho ari ho hose muri Kigali.

Umwihariko w’iyi ’application’ ya Move Ride ni serivisi yazanye iri ku giciro gito ugereranyije n’ibiciro bisanzwe by’ingendo aho urugendo rwishyurwa ku munota cyangwa ibilometero, kandi mu kwishyura hifashishwa amafaranga yoherezwa kuri telefoni igendanwa cyangwa ikarita ya banki.

Umuyobozi wa Volkswagen Mobility Solutions Rwanda, Michaella Rugwizangoga, asobanura iby’iri koranabuhanga rishya yavuze ko ryitezweho guhindura byinshi mu buryo ingendo zikorwa muri Kigali kandi rikaba ryoroheye buri wese.

Yagize ati “Hamwe na Move Ride, abatuye mu Mujyi wa Kigali bazaryoherwa n’ingendo mu buryo bunoze, butekanye kandi buciye mu mucyo. Uyu munsi, dufite abantu barenga 12,500 bamaze kwiyandikisha ndetse n’ingendo 9,800 zasabwe kuva twatangira by’ibanze mu Ukwakira 2018.”

Yakomeje agira ati “Serivisi yacu ya Move Ride izajya iboneka amasaha 24 ku munsi, iminsi irindwi kuri irindwi, kandi yuzuzanya n’uburyo ingendo zisanzwe zikorwa muri Kigali. Bizafasha no mu kongera umutekano mu muhanda ndetse inaha abakiriya bacu serivisi uko bihitiyemo muri iyi ’application’. Turashaka ko abakiriya bacu bakoresha iyi serivisi bakabasha gukora ingendo mu buryo bubanogeye kandi uko bahisemo.”

Umuyobozi wa Volkswagen Mobility Solutions Rwanda, Michaella Rugwizangoga, asobanura iby’iri koranabuhanga rishya
Imodoka za Volkswagen ziri gukorera mu Mujyi wa Kigali mu gutwara abagenzi amasaha 24 kuri 24
Imodoka nk’iyi ushobora kuyigendamo ku mafaranga make cyane hakoreshejwe uburyo bwa Move Ride
Nadege Gaju ushinzwe iyamamazabikorwa muri VW yavuze ko byoroshye gukoresha iyi application ku bashaka kujya aho ari ho hose muri Kigali
Mugabo Jean Luc ushinzwe ubucuruzi muri CFAO iteranya imodoka za VW; Umuyobozi wa Volkswagen Mobility Solutions Rwanda, Michaella Rugwizangoga; Marvin Manzi ushinzwe ikoranabuhanga muri VW na Nadege Gaju ushinzwe imenyekanishabikorwa muri VW

Volkswagen yari isanzwe ifite imodoka 25 zikoreshwa mu gutwara abagenzi hifashishijwe ’application’ ya ‘Move Ride’, ariko ubu ziyongereye ziba 57 ndetse biteganywa ko zizakomeza kongerwa. Ku munsi abasaga 120 bakoresha ‘Move Ride’ mu ngendo zabo zitandukanye.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *