
Umuhanzi Douglas Mayanja uzwi nka Weasel ahakana ko haba hari undi muhanzi wasimbuye nyakwigendera Moses Nakitinje Sekibogo wari uzwi nka Radio mu itsinda rya Goodlyfe.
Abakunzi b’uyu muhanzi bamaze iminsi bamubaza ku ngingo yo kuba yarasimbuje Radio muri Goodlyfe agashyiramo uwitwa King Saha.
Ni nyuma y’aho Weasel abinyjije ku rukuta rwe rwa instagrma yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umuhanzi King Saha bari muri Sitidiyo ya Coke.
Uyu muhanzi na none yifashishije instagram yavuze ko kugeza na n’ubu agihagaze nk’umusirikari umwe.
Mowzey Radio yitabye Imana muri Gashyantare 2018. Kugeza ubu mugenzi we Weasel bafatanyaga mu muziki nta wundi muhanzi aragaragaza ko azasimbura mugenzi we witabye Imana.