
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 12 Ukuboza 2019 ahagana I saa kumi z’igitondo umusore ukora kazi ko kuvanga Umuziki mu mugi wa Kampala yahuye n’uruva gusenya ubwo yakomeretswaga n’umuhanzi Weasel wo muri GoodLyfe amuziza ko asuhuje umukunziwe se Teta Sandra.
Deejay LL abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ye yagize ati: “uyu munsi saa kumi za mu gitondo, naherekeje inshuti zanjye muri Casablanca, nyura kuri Teta Sandra niyemeza kumusuhuza, ndamubwira ngo HI, ako kanya Weasel wo muri Goodlife yahise anza inyuma arankubita akomeretsa izuru ryanjye.”
Uyu musore wakubiswe ingumi na Weasel kuri ubu avuga ko yaviriranye amaraso menshi mu mazuru ndetse yahise inerekeza mu bitaro byo muri iki gihugu byitwa ‘Nsambya Hospital’.
Nyuma y’igihe gito ageze muribyo bitaro, yongeye gutangaza ko ashimira abaganga bo muri ibi bitaro bya ‘Nsambya Hospital’ kuba bamubaye hafi izuru rye ryorohewe ariko rikiri kuribwa cyane ndetse rikiva amaraso.

Weasel umaze igihe ari mu rukundo n’uyu mukobwa w’umunyarwandakazi Teta Sandra uzwiho kuba yarabaye igisonga cya Nyampinga wa SFB mu 2011, kuri ubu asigaye yibera mu gihugu cya Uganda ,aho abana n’inshuti ye mu nzu Weasel wo muri Goodlife.
Uyu mukobwa mu ntangirriro z’uyu mwaka nibwo yagarutsweho cyane mu binyamkuru bya Uganda ubwo byavugwaga ko Teta Sandra atwite inda ya Weasel nubwo uyu mukobwa yaje kugenda abitare utwatsi we n’umukunzi we Weasel.
