
Wema Sepetu wigize kuba Miss Tanzania akanamenyekana cyane mu rukundo n’icyamamare Diamond Platnumz kuri ubu ari mu bakobwa bakomeje kuvugwa cyane muri Tanzania nyuma yo kwamaganirwa kkure n’umubyeyi we amushinja ingeso y’Ubutinganyi .
Uyu mubyeyi bikunze kuvugwa ko akunda umukobwa we Wema Sepetu binyuze ku mbuga nkoranyambaga humvikanye ijwi rye avuga ko umukobwa we asigaye ari inkunguzi nyuma yo kumenya ko yubuye umuco wo kuryamana n’abagore bagenzi be.
Uwo mubyeyi yakomeje avuga ko ubusanzwe umukobwa we iyo mico ntayo yagiraga ariko kuri ubu akaba ahararanye n’umukobwa witwa Diana akaba ari nawe wateye ubwo burumbo umukobwa we.
Asoza ubwo butumwa bwe mama wa Wema Sepetu yagize ati Ati “Umubyeyi ni we umenya akababaro k’umwana we. Ndambiwe Diana sinshaka kongera kumubona. Buri gihe iyo nshaka ko Wema atera imbere biramunanira kubera uriya mugore.”