
Amakuru ataremezwa neza arimo gucicikana mu gihugu cya Tanzaniya ni uko umukinnyi w’icyamamare mu gukina filimi muri Tanzaniya, Wema Sepetu n’umukunzi we mushya batawe muri yombi muri weekend ishize bashinjwa gukorera uburiganya umugabo utatangajwe amazina.
Amakuru afitwe n’igipolisi n’umuryango wa Wema Sepetu biravugwa ko ari bo bakomeje kwibikaho amakuru arambuye kuri iki gikorwa cy’uburiganya bwo gutwara amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko.
Nk’uko ugblizz ibitangaza, umuryango w’uyu mukobwa uvuga ko utazavuganira Wema n’ubwo yatawe muri yombi bamukuye mu rugo iwabo.
Uyu musore ushinjwa ubujura ni umwe Wema Sepetu aherutse kugaragaza ko ari we bateganya kubana.