Young Grace mu byishimo byo kubona Diamante kw’isi

Muri iki gitondo nibwo inkuru nziza yasakaye mu gihugu yuko umuhanzikazi Abayizera Marie Grace uzwi nka Young Grace yibarutse .

Amakuru yuko Young Grace yamenyekanye muri iki Gitondo ko kuva eho uyu mukobwa yibarutse bitangajwe n’umwe mu nshuti ze .

Umwe muri izo nshuti ze yatangarije KIGALIHIT ko ejo uyu mushuti we yamuhamagaye amubwira ko atameze neza ariko we ntiyabyemera gusa byaje kurangira ibyo atemeraga bibaye ukuri .

Young Grace nk’umwe mu bakobwa bakurikirwa na benshi muri aya mezi Icyenda yari ategereje imfura ye yahaye izina rya Diamante ataravuka benshi bakomeje kumwifuriza ishya n’ihirwe nubwo mu buzima hatabura abantu abantu baba batishimiye ibyo umuntu akora ntibyabujije Young Grace kuba ari mu byishimo.

Imfura ya Young Grace na Rwabuhihi Hubert uzwi nka Pique bakuze kugaragaza urukundo rwiza yavukiye mu bitaro bya Rubavu aho uyu mukobwa yifuje kubyarira iruhande rw’umuryango.

tubibutse ko mbere yuko Diamante avuka mama we yamuririmbiye indirimbo ebyiri harimo iyo yamwitiriye yise Diamante na you ca do Better.

Young Grance ari kumwe n’umukunzi Pique

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *