
Umuhanzikazi Abayizera Marie Grace wamenyekanye nka Young Grace mu mperza z’icyumweru gishize yabatirijwe mu idini gatolika mu gihe abakunzi be benshi baziko asengera mu idini rya River of Joy and Hope Ministries”.rya Sultan Eric.
Umuhango wo kubatirisha Amata Anca Ae’eedah Ai ‘Diamante wabereye muri Kiliziya nkuru ya Rubavu ahasanzwe ari kw’ivuko rya Young Grace , Umuhango witabiriwe na bamwe mu nshuti ze za hafi ndetse n’ababyeyi be barimo Mama we ukund akumuha hafi mu bikorwa bye bya buri munsi.
Nyuma yo kubatirisha umukobwa we Young Grace yashyize ubutumwa ku mbuga ze nkoranyambaga aho yagize “Twabatijwe!!!!… Twavutse bwa kabiri mw’izina ry’Imana Data na Mwana Na Roho Mutagatifu Amen @diamante_amata nzagutoza inzira ya Gikristu mfura yanjye nkunda”.
Mu kiganiro amaze kuduha mu kanya kashize uyu muraperikazi yagize ati nahisemo kubatirisha umwana wanjye muri Kiliziya Gatolika kuko nanjye mvuka mu muryango wa abagatolika kandi nanye ubwanjye amasakaramentu yose yo muri gatolika niho nayaherewe rero ndifuza ko umwana wanjye yazakura gikristu nka bandi bose bo mu muryango wanjye .
Tubibutse ko uyu mubyeyi mu mwaka wa 2012 yaje kwinjira mu idini ya kisilamu kubera zimwe mu nshuti ariko bidatinze gato mu mwaka 2016 nabwo yaje kurivamo ajya gusengera mu idini rya River of Joy and Hope Ministries”.rya Sultan Eric. Akaba yari anaherutse kujya gushimira Imana ayitura umukobwa we .