
Abayizera Marie Grace [Young Grace] yasohoye indirimbo yahimbiye umwana we yashimangije Umwana we ataganya kwibaruka yise Diamante
Muri iyo ndirimbo Young Grace yumvikana agira ati ” ”Ndumva mfite amatsiko yo kongera kukubona, ndumva mfite amatsiko yo kumenya uwo uri we, niba uri agahungu cyangwa agakobwa nsaba Imana ngo izakwiteho, iguhe urukundo no gukunda bimwe by’ukuri, iguhe umugabo wubaha na we akakubaha, niba uri umuhungu nsaba Imana ngo izakwiteho iguhe ubutwari uzagukenera uzamwiteho, niba uri umukobwa ntuzababaze umukunzi ntuzameneke umutima izakurinde abanzi, vayo ni cyo gihe.
Ku ruhande rwa Young Grace yadutangarije ko ngo uturirimbo ari kuririmba wenyine yifuza ko rimwe azaturirimbana na Diamante.
Young Grace yatangaje ko atwite ku wa 8 Werurwe 2019, abinyujije kuri Instagram ahishura ko ari kwitegura kwibaruka umwana we w’imfura.
Icyo gihe yashyizeho amashusho agaragaza umwana wisimbiza mu nda n’amagambo agaragaza ko ari kunyura mu bihe bidasanzwe umubyeyi wese anyuramo.
Hari hashize iminsi hacicikana amakuru y’uko yaba atwite ariko nta gihamya kuko atari agikunze kugaragara.
Young Grace atwitiye Rwabuhihi Hubert [Piqué] ukina mu ikipe y’umupira w’amaguru yitwa Heroes mu Cyiciro cya Kabiri.
Tariki 19 Nzeri 2018 mu birori uyu muhanzikazi yizihirijemo isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko, uyu musore yamwambitse impeta y’urukundo bemeranya kuzabana.