Youth Invasion Crusade ku nshuro yayo ya Kane igiye kubera mu Rwanda

Umuryango mpuzamahanga wa Sent One ‘s International Ministries  utegura buri mwaka igiterane mpuzamahanga cyiswe Youth Invasion Crusade gifite intego yo“ Gukoresha iki Kinyejana (urubyiruko) mukuzamura Ubwami bw’Imana no guhindura amahanga”

IgiteraneYouth Invasion Crusade cy’uyumwaka gifite insanganyamatsiko igira iti ‘No matter what’ bisobanura mu kinyarwanda “ Ukobyagenda kose” kizagendera kucyanditswe cyo mubaroma 8:38 – 39, ahavuga ko ntacyadutandukanya n’urukundo rw’Imana.

YIC ibaye ku nshuro ya kane mu Rwanda, ikaba ari igiterane cyabereye no muriAfrikay’Epfo (South Africa).

Mu bazigisha harimo abahuguwe muri iyomyaka itatu ishize, nabobazigisha urundi rubyiruko. Urubyiruko ruzigisha, harimo urwavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse na hano mu Rwanda.

Abavugabutumwa bakomeye nka Pastor Steve na Barb Tull bakuriye Sent One’s International Ministries ni bamwe mu bazatanga ubutumwa bw’Imana muri icyo giterane

Mu kiganirona Kigalihit.rw yagiranye na   Kelly Ngamije yadutangarije ko muri icyo giterane mu gitondo hazaba harimo amahugurwa ahugura urubyiruko mu bintu bitandukanye, harimo kuba umukristo nyawe, kwikorera hakoreshejwe impano buri wese afite.

Mu giterane cyo kumugoroba buri wese yaba ari urubyiruko cyangwa ukuze azaba atumiwe kuzakuramya Imana no kumva ijambo ry’Imana aho tuzabaturikumwe n’abavugabutumwa batandukanye bavamugihugu cyacu cy’u Rwanda ndetse no muri America. YIC Worship team igizwe naba worship leaders bo mu matorero yagikiristo hano mu Rwanda ndetse na Drama team zitandukanye, zizadufasha mu kuramya no guhimbaza Imana.

Yakomeje atubwira ko nyuma y’igiterane cy’i Kigali bazakomereza ubutumwa bwabo mu ntara y’Iburasirazuba mu karereka Nyamata, Gashora.

This image has an empty alt attribute; its file name is IMG-20190703-WA0011.jpg

Byinshi utamenye kuri Youth Invasion Crusade (YIC) n’intego yayo

Youth Invasion Crusade (YIC) ni igiterane cyo kwegukana imitima y’urubyiruko. Ijambo Invasion ubwaryo risobanura ‘Igikorwa cyokwegukana’; Uku kwegukana kwakoreshejwe muri YIC, bijyanye no kwegukana imitima y’abo bahuranabo, nk’ukoi ngabozegukana abanzi bazo, niko byose babyegurira Imana kugirango ibegukane n’icyubahiro cyayo, ineza yayo  igatuma  abantu biyegurira Imana burundu .Ijambo Crusade ryo risobanura igiterane cy’imbaraga gihuza abantu benshi.

Pastor Uwase Prisca


Pastors Steve na Barb Tull bashinze umuryango mpuzamahanga wa Sent One’s Intl Ministries
Umuvugabutumwa Andrew na amp; Shannon Clough nabo bazigisha urubyiruko muri YIC
Chris Bitana wo mu Rwanda ni umwe mubari gutegura iki gikorwa

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *