
Umuhanzi Yvan Buravan ageze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye azamurikiramo album ye ya mbere nyuma yo gukora amateka mashya akegukana irushanwa ry’umuziki ‘Prix Découvertes 2018’, ritegurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).
Uyu muhanzi aritegura kumurikira abakunzi be album yise ’The Love Lab’ iriho indirimbo 18 yakoze mu gihe amaze mu muziki, mu gitaramo gikomeye gitegerejwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Ukuboza 2018, kuri Camp Kigali.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO YAGIRANYE NA K TV
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 29 Ugushyingo 2018, uyu muhanzi yavuze ko ahishiye byinshi abazitabira igitaramo cye amaze igihe kirekire yitegura.
Yagize ati “Iki gitaramo cyanjye cya mbere ni ikintu gikomeye kuri njye nk’umuhanzi. Nari maze igihe muri uyu muziki ndi gukora ariko hatarabaho album. Iki nicyo gikorwa navuga ko kirimo imbaraga nyinshi, zaba izanjye bwite ndetse n’itsinda rya The New Level harimo no gukorana na EAP. Ni icya mbere cyanjye ariko nanone gifite imbaraga nyinshi. The Love Lab ni itangiriro ry’ikindi kintu gikomeye cyane.”
Yabajijwe kuri tumwe mu dushya tuzaba tugize iki gitaramo no kumurika album ye ya mbere by’umwihariko kuri Se baririmbanye mu ndirimbo yitwa ’Garagaza’ benshi bibaza niba na we azabataramira.
Ku bijyanye n’umubyeyi we ushobora gutungurana mu gitaramo cye, Buravan yagize ati “Ni ibintu ntigeze nshaka kuvugaho mbere y’igitaramo ariko bifite amahirwe ari hejuru yo kuba byabaho, rero ndagira ngo ntumire buri wese. Bazaze kwifatanya nanjye tugire ibyo twungurana ku rukundo cyane ko ari ibintu tunyuramo buri munsi.”
Yavuze ko yahisemo kuyita ’The Love Lab’ bitewe n’uko indirimbo zose ziyigize ari izogeza urukundo n’ibiruberamo byose bityo ahitamo kuyiha iyo nyito.
Buravan agiye kumurika iyi album abifashijwemo cyane n’inzu ya New Level asanzwe abarizwamo. Igitaramo cye kandi cyanagizwemo uruhare na EAP itegura Primus Guma Guma Superstar izabafasha ku bijyanye n’amajwi.
Ku ruhande rw’abari gukurikiranira bya hafi imyiteguro y’iki gitaramo, Mukasa Jean Marie ukuriye The New Level yavuze ko amatike menshi yamaze kugurwa ku buryo biteguye igitaramo cyiza, asaba abantu kuzagerera aho kizabera ku gihe.
Igitaramo cya album ya mbere ya Buravan kizakorwa mu buryo bwa ’Full Live’ kizanasusurutswa n’abandi bahanzi barimo Active basanzwe bahuriye muri The New Level ndetse na Charly na Nina bagezweho cyane mu ndirimbo zitandukanye muri iki gihe.
Biteganyijwe ko igitaramo kizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, amatike aragurishwa ahantu hatandukanye harimo Kabash Shop, Jumia Food na Meze Fresh. Kwinjira ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 150,000 Frw.