
Zari Hassan yavuze ko gusambana n’abagabo bakize biri mu byatumye agira imitungo afite ubu kuko abo bakundanye bagiye bamuha icyo akeneye cyose.
Uyu mugore w’umushabitsi yari ari guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga na Mange Kimambi wo muri Tanzania, wamushinjaga ‘gukura ibyinyo’.
Mange yamubwiraga ko iyo akundanye n’umugabo akora ibishoboka byose ngo basezerane kugira ngo azabone uko yegukana imitungo nibatandukana.
Zari yamusubije ko atabyicuza kuko abagabo bakundana bose bamwingingira kumuha ibyo ashaka.
Umugabo we wa mbere Ivan Ssemwaga yamusigiye imitungo myinshi irimo ubucuruzi n’inzu muri Afurika y’Epfo. Diamond Platnumz wamusimbuye, akaba aherutse no kumushinja kuba yaramucaga inyuma, nawe yamuguriye inzu ihenze muri icyo gihugu.
Ubwo Diamond yasaga nk’uvuga ibyo kuyimwaka, uyu mugore yarahiye ko azayimuha ari uko habayeho imirwano.

Zari ufite abana batanu, yavuze ko umugabo bari gukundana ubu amutunguza indabo n’amafaranga kandi bakanaryamana mu nzu Diamond yamuguriye.
Ati “Umugabo wanjye ansanga muri iyo nzu. Anzanira indabo n’amafaranga. Wowe se igitsina cyawe kigeze kikuzamura kikakugeza kure nk’aho?”
Yongeyeho uwo mugabo amugurira imyenda ihenze irimo iyo kurarana amukuramo bageze ku buriri.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga ariko bamunenze, bavuga ko amagambo yavuze adakwiye umubyeyi ufite benshi bamufata nk’icyitegererezo.