Zari ntashaka abamusura muri Afurika y’Epfo

Umushabitsi akaba n’umwe mu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Zari Hassan yagaragaje ko hari abashyitsi atifuza mu rugo rwe mu gihe hari abamaze igihe bitegura kujya kumusura iwe muri Afurika y’Epfo

Ku wa Gatatu tariki ya 26 Nyakanga 2018, Diamond Platinumz yitabiriye ibirori byo kwerekana umwana wa Zamaradi Mkatema uzwi cyane mu itangazamakuru ryo muri Tanzania. Yahavugiye amagambo yatunguye benshi kubera uburyo yongeye kugaragaza Zari nk’umwe mu bantu be ba hafi.

Bongo5 yatangaje ko Diamond Platinumz yavugiye muri ibi birori ko na we arimo kwitegura urugendo rukomeye rwo kujya muri Afurika y’Epfo kwifatanya na Zari mu birori by’isabukuru y’imyaka itatu Tiffah Dangote amaze avutse.

Yavuze ko mu bantu ateganya kuzajyana na bo, harimo abafana be bagera kuri 40 ndetse na Wema Sepetu bakanyujijeho mu rukundo mbere y’uko uyu muhanzi akundana na Zari mu 2014.

Ibyo kuba Diamond Platinumz azaherekezwa n’abarimo Wema Sepetu nk’umwe mu nkoramutima ze, byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga ku buryo bamwe bahise batangira kwibaza niba ‘aba bombi barasubukuye ubumwe’ nyuma y’igihe badacana uwaka.

Muri izi mpaka, hari umufana umwe wagiye ku rukuta rwa Zari Hassan kuri Instagram amwandikira amumenyesha ko hari abashyitsi barimo na ba nyirasenge wa Tiffah Dangote bitegura kujya muri Afurika y’Epfo kwizihiza ibi birori.

Zari Hassan yahise agaragaza ko bisa n’ibimutunguye, maze asubiza abanje guseka ati “Ntabwo nshaka abantu baza kunyanduriza inzu, nimumbabarire mugume aho.”

Ibi byasamiwe hejuru n’ibinyamakuru bikunda gushyushya inkuru zerekeye kuri Diamond aho byahise bisohora amakuru mashya yerekana ko Zari Hassan adashaka Wema Sepetu mu bashyitsi ateganya kwakira mu kwizihiza isabukuru ya Tiffah.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Tiffah ubusanzwe byizihizwa ku itariki ya 6 Nyakanga ari na bwo yavutse, ariko uyu mwaka byashyizwe ku wundi munsi aho bizamara iminsi itatu guhera ku itariki ya 17 kugeza ku wa 19 Nyakanga 2018.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Admin

Kalisa John

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *