
Umunyamideri akaba n’umushabitsikazi Zari Hassan ukunze kwiyita The Boss Lady kubera imitungo myinshi atunze ni umwe mu bagore bakundanye n’abagabo benshi kandi ba baherwe nka Yvan Ssemwanga ndetse na Diamond Platnumz abo bose uyu mugore akaba yarababyayeyo abana batanu , kuri ubu uyu mugore yongeye gutangaza ko kubera yubaha umuco gakondo w’abasekuru yiteguye kuzaterwa Intanga ariko akabyara bana ayifuza
Uyu mubyeyi w’abana batanu harimo abahungu batatu bakuru yabyaranye na Yvan Ssemwanga na babiri yabyaranye na Diamond Platnumz mu minsi ishize byaravuzwe cyane ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we mushya umusore w’umuherwe muri afurika y’epfo ariko kugeza ubu abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bategereje ubukwe bwe barahebye nubwo aherutse kwambikwa impeta n’umukunzi we King Bae .
Zari umaze iminsi mu gihugu cya Tanzaniya mu bikorwa bye b’ubucuruzi mu kiganiro yagirana nimwe muri Televiziyo zo muri icyo gihugu bamubajije ku bijyanye niba atabona abana batanu kuri we abona atari ikibazo maze mu magambo ye agira ati “ njye mfite Ubuzima bwiza nta kintu mbuze rero kuri njye mbona nsigaje abana batanu imbere kugira ngire abana icumi .

Yakomeje agira ati “ mfite umukunzi mushya twiteguye kubyarana abo bana batanu bakazaza basanga abandi mfite ,ikindi nuko niyo ntatwita Inda y’umukunzi wanjye niteguye kuzakoresha umuco gakondo w’abasekuru bacu nkaterwa Intanga
Abajijwe impamvu yifuza kubyara abana icumi yagize ati “Urabizi ababyeyi ba kera bagiraga abana benshi.Ndacyakomeye ku migenzo gakondo.Ndashaka abana 10 kugira ngo ngire umuryango mugari.Abana icumi ntabwo ari benshi.”
Yungamo ati “Ni umugisha,abagore benshi bashaka abana bakababura mu gihe twe Imana yaduhaye kubyara benshi nk’inkoko,Kuki tutababyara?”.