
Umunyamideri w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Umugandekazi Zarinah Hassan bakunze kwita Zari, cyangwa The Boss Lady nyuma yo gukundana n’ibyamamare binyuranye birimo Diamond wo muri Tanzania,amakuru dukesha umwe mu nshuti ze uri mu Rwanda utatangajwe amazina yemeje ko Zari adasiba kumusangiza uburyo akunda abahanzi barimo Jay Polly na The Ben ndetse yifuza kubyarira umunyarwanda.

Umunyamakuru wa Celebzmagazine.com yasangijwe amakuru n’umwe mu nshuti ze zahafi uburyo yikundira abahanzi babiri b’abanyarwanda barimo umuraperi Jay Polly by’akarusho ngo ubwo aheruka gufungwa, Zari yakunze gukurikirana amakuru ye bucece kugeza ubwo afunguriwe.

Zari kandi ngo yikundira indirimbo za Jay Poll by’akarusho kenshi ko abayiyumvira indirimbo ze. Kuruhande rw’umuhanzi The Ben we ngo yananiwe kubyihanganira kugeza ubwo bahuye bagirana ibihe byiza bishimangirwa n’amafoto aherutse gusakazwa aba bombi barikumwe,The Ben abajijwe icyo bihatse avuga ko ntakidasanzwe.

Jay Polly
Uyu mutangabuhamya kandi yahishuriye amakuru y’uburyo Zari yifuza kubyarana n’umunyarwanda gusa ntumbaze ko ari hagati y’aba bahanzi.

The Ben
Jay Polly ni umugabo ufite umugore n’umwana The Ben we ni umusore,ninde ushobora kubihomberamo?
Zari yakunze kuvugwa mu rukundo n’ibyamamare binyuranye barimo umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania banabyaranye abana 2 baratandukana.