Zari yiyamye abantu bifuza ko ava mu nzu yaguruwe na Diamond

Umunyamideli Zari Hassan yafashe umwanzuro ndakuka wo kutava mu nzu Diamond Platnumz yaguze muri Afurika y’Epfo, avuga ko ari umurage w’abana.

Uyu mugore ukomoka muri Uganda yakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera z’umwaka wa 2014, icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby[WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

Aba bombi babanye imyaka itatu baza gutandukana. Mu gusezera Diamond, Zari yavuze ko yari arambiwe kubaho ahangayitse.

Mu gihe Diamond yamaranye na Zari, hari imitungo irimo inzu n’ubutaka uyu muhanzi yaguze. Inzu Diamond yaguze muri Afurika y’Epfo niyo Zari abanamo n’abana babiri babyaranye ndetse kuva yayigeramo yanze kuyivamo.

Ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania, hamaze iminsi hacicikana ubutumwa bwibasira Zari mu gihe hari abamucyurira ko yigabije imitungo y’uwahoze ari umugabo we ku mbaraga.

Mu bibasiye Zari harimo abamusabye ko yahita ava mu nzu ya Chibu Dangote nta mananiza. Uyu na we yashaririwe cyane ahita yandika kuri Instagram ko nta kintu na kimwe cyatuma ava muri iyi nzu kuko ari ‘umurage w’abana’.
Yavuze ko iyi nzu, ari umutungo wa Tiffah na Nillan bahawe n’umubyeyi wabo Diamond Platnumz.

Yagize ati “Abari kunyandikira bambwira ngo ‘ba muri iyo nzu’, umuco wo kubyara udakoresheje ubwenge ntibindeba. Njye nakoresheje ubwenge bangurira inzu n’abana nabyaye(ni umugabane w’abana). Mwibuke ko mfite inzu enye hano muri Afurika y’Epfo. Umuntu ufite ububasha aze amvanemo.”

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *