Ziggy 55 yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise Lentement (Yirebe)

Nshimiyimana Fikiri wamenyekanye mu itsinda rya “The Brothers” nka “Ziggy 55  la Gourou de La Perefection ndetse  no mu ndirimbo  A’aise , Cherie Nanga,Ideologie,Byangor niz zindi nyinshi kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise lentement nayo iri Lentement iri mu njyana ya Rumba.

Iyi ndirimbo iri mu njyana ya rumba igaragara imyambarire idasanzwe ndetse n’abahanzi basanzwe bazwi ba hano mu Rwanda ibintu bitabiherutse ko abahanzi bagaragara mu mashusho y’Indirimbo.

Mu kiganiro kigufi Kigalihit yagiranye na Ziggy55 yadutangarije ko  yifuje kugeza ku banyarwanda ubutumwa bw’uko iyo utwaye ibintu buhoro buhoro ugera kucyo ushaka  kandi witonze  .

Ku bijyanye no kuba akunda gukora injyana ya Rumba izwi cyane mu  Guhugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yadusubije ko atariyo yonyine  ariko we akaba ayikora ashaka kwitandukanya na bandi bahanzi kuko abahanzi nyarwanda bose  ntago bazakora Injyana zimwe ikindi nuko ashaka ko umuziki we wagera kure harimo no mu bihugu  duturanye kandi bikoresha iriya njyana .

Tubamenyeshe ko Indirimbo Lentement ya Ziggy 55 Igaragaramo abahanzi bagenzi be nka Dj Paius na Davis D Ikaba yarakorewe muri studio ya Touch Records ikora na Producer Trackslayer naho amashusho atunganywa n’umusore uzwi nka Fab Lab

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *