Burkina Faso: Igitero cy’aba-djihadiste cyahitanye abasirikare 14

305 0

Mu majyaruguru ya Burkina Faso, igitero cyagabwe n’aba-djihadiste ku birindiro bya gisirikare cyahitanye nibura abasirikare 14, mu gihe abandi benshi baburiwe irengero, nk’uko abashinzwe umutekano babitangaje.

Iki gitero cyabaye ku wa Gatandatu mu gace ka Bagade, kikaba cyitiriwe umutwe witwa Groupe de soutien à l’islam et aux musulmans (JNIM), ushamikiye kuri Al-Qaïda ukorera mu karere ka Sahel.

Mu byumweru bishize, umutekano ukomeje kuzamba cyane cyane mu majyaruguru y’iki gihugu, aho ibitero by’aba-djihadiste byiyongereye nyuma y’igihe gito ibintu bisa n’aho bituje.

Burkina Faso iyobowe n’ubutegetsi bwa gisirikare bwagiyeho nyuma ya kudeta yabaye mu 2022, imaze imyaka irenga icumi ihanganye n’imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na Al-Qaïda n’umutwe wiyita Leta ya Kiyisilamu (Islamic State).

Amakuru y’agateganyo atangwa n’abashinzwe umutekano agaragaza ko abasirikare 14 bishwe muri iki gitero, mu gihe abandi benshi bataramenyekana irengero ryabo.

Umwe mu bayobozi mu by’umutekano utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Twakoze ibishoboka byose kugira ngo duhangane n’abagabye igitero.”

Undi na we yongeyeho ko hari benshi mu bagabye igitero bishwe mu gikorwa cyo kwihorera cyakurikiyeho.

Nubwo hari igihe gito igihugu cyari kimaze kugaragaza ituze, ibitero byongeye kwiyongera mu minsi ya vuba, bikaba bikomeje guteza impungenge abaturage n’inzego z’umutekano.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *